Adress - Help/F.A.Q - Sitemap
Home - About Us - Press Kit - Links - Contact Us - Partners
TOP5SAI Services
Products
TOP5SAI Projects
Artists
Producers
TOP5SAI Studios

Artist of The Week

Mr Gloire

Mr Gloire

Mr Gloire YASHYIZE INDIRIMBO NSHYA AHAGARAGARA (AUDIO & VIDEO) NMUN (NTI MUMFATE UKO NTARI) ABIFASHIJWEMO NA TOP5SAI MUSIC COMPANY. (Posted on: October 01st, 2016)

Kuri uyu munsi w’Amateka mu gihugu cyacu tariki 01 Ukwakira 2016, abakunzi ba muzika nyarwanda bongeye kugezwaho na TOP5SAI, amajwi n’ amashusho mashya by’indirimbo NMUN (NTI MUMFATE UKO NTARI )indirimbo uvuga kuburyo rimwe narimwe abahanzi bakora iyo bwabaga ngo bashimishe abakunzi babo ariko hakaba igihe bijemo kirogoya, ibi rero bigasaba gushishoza no gukunda umuhanzi bya ntabyo ngo hato utamufata uko atari. Ubu akaba ari ubutumwa bwibanze butangwa n’umuhanzi utari mushya muri uyu mwuga mu Rwanda akaba azi icyo akora muri muzika ariwe Mucyo Gloire uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya: Mr Gloire .

Iyi video wayireba hano:

Mr Gloire akaba kugeza ubu ariwe muhanziufite agahigo ko kuba ariwe muhanzi muto wabashije gutunganya no kumurika Album y’indirimbo 14 akiri muto ku myaka 12, ikli gikorwa akagikorera hanze y’umujyi wa Kigali mu mujyi wa Musanze, Ubwo yamurikaga Album ye ya mbere yise: "MFITE INZOZI" igizwe n’indirimbo 14 mu mwaka wa 2012, nyuma yaho akaba yaragiye akora indirimbo mu buryo bwa singles

Iyi ndirimbo NMUN (NTI MUMFATE UKO NTARI) ikaba ari imwe mu ndirimbo twakwita mpuzamahanga kuko yahuje impano z’abantu banyuranye bakorana na TOP5SAI bari hirya no hino kw’isi aho uwakoze beat ari SIMBI Music ubarizwa mu Bwongereza, Igafatwa Amajwi no kuyatunganya na Malous prod (Rwanda) Ikayoborwa mu mashusho na Paul N. Guturuka mu Bubiligi ndetse na X SUM mu Rwanda naho Executive producer w’iyi ndirimbo akaba Patrick Uwineza.

Mr Gloire akaba ateganyirije abakunzi be mu minsi iza ibihangano byinshi, kuko muri iyi minsi ahugijwe n’amasomo abakunzi b’ibihangano bye akaba abasaba gukomeza kumuba hafi bamushyigikira mu buryo bwose bwatuma arushaho gukora mu buryo bw’umwuga.

About Us - Press Kit - Links - Contact Us - Adress - Help/F.A.Q - Sitemap - Credits GO UP
© 2008-2012 Copyright = TOP 5 SAI Inc. | ALL RIGHTS RESERVED