Umuhanzi MAY-LO uzwi cyane mu njyana ya HIP HOP mu ntara y’amajyaruguru, byumwihariko mu mujyi wa Musanze yashyize ahagaragara indirimbo HARUNDIWAJE mu buryo bw’amashusho
Ubusanzwe iyi ndirimbo HARUNDIWAJE, umuhanzi May-Lo akaba yarayikoze mu rwego rwo kumufasha kwagura ibikorwa bye cyane cyane anabwira abakunzi ba HIP HOP yo mu Rwanda ko hari undi Muhanzi waje kandi azanye impano n’ubuhanga kw’ijwi ryihariye ndetse n’uburyo bw’imiririmbire utasangana abandi bakora rap nkuko bigaragara muri video iri hasi aha:
May-Lo akorera muzika ye muri studio za TOP 5 SAI ari nayo yamufashije gukora muzika ye kuva yatangira muzika, akaba yiteguye kwagurira ibikorwa bye mu mujyi wa Kigali no muzindi ntara dore ko yazitirwaga n’amasomo ariko ubu akaba yararangije kwiga amashuri yisumbuye aho ategereje kwinjira muri kaminuza.