Adress - Help/F.A.Q - Sitemap
Home - About Us - Press Kit - Links - Contact Us - Partners
TOP5SAI Services
Products
TOP5SAI Projects
Artists
Producers
TOP5SAI Studios

Artist of The Week

Mr Gloire

High Level Music Band: Bujumbura-Musanze, Muzika ntigira imipaka!

High Level Music Band: Bujumbura-Musanze, Muzika ntigira imipaka!

Kuri uyu wa gatandatu tariki 10/01/2015 itsinda ry’abacuranzi bacurangira mu mujyi wa Bujumbura rizwi ku izina rya HIGH LEVEL MUSIC BAND riyobowe n’umuririmbyi ukundwa na benshi mu murwa mukuru w’u Burundi uzwi ku izina rya EL PEDRO ryasusurukije abanyamusanze muri BEST VIEW HOTEL kuva i saa mbiri z’ijoro kugeza mu masaha ya saa saba z’ijoro.

Abari bitabiriye iki gitaramo barimo na minisitiri w’umuco na Siporo Ambasader Joseph Habineza uzwi ku izina rya Joe bakaba bararyohewe n’umuzika ndetse bakanatangazwa n’ubuhanga bw’aba bagabo bari baturutse mu gihugu cy’abaturanyi.

Aba bacuranzi n’abaririmbyi bakaba baracuranze kandi bakanaririmba basubiramo (interpretation) indirimbo zo ku isi yose bagenda bavanga indirimbo zo mubihe byaba ibyahise n’ibyubu bakanyuzamo bakazana injyana za Jazz, Rock, RnB Zouk, Afro fusion n’izindi

Abari muri iki gitaramo kikaba cyarangiye batabyifuza aha bakaba bifuje ko aba bashingantahe b’i Burundi bazagaruka mu gitaramo giteganijwe tariki 13/03/2015 cyateguwe na TOP5SAI iki gitaramo kikaba cyitwa #The Unforgettable Friday Party II#

About Us - Press Kit - Links - Contact Us - Adress - Help/F.A.Q - Sitemap - Credits GO UP
© 2008-2012 Copyright = TOP 5 SAI Inc. | ALL RIGHTS RESERVED