Adress - Help/F.A.Q - Sitemap
Home - About Us - Press Kit - Links - Contact Us - Partners
TOP5SAI Services
Products
TOP5SAI Projects
Artists
Producers
TOP5SAI Studios

Artist of The Week

Mr Gloire

Miss Rwanda 2015: Uko igikorwa cyagenze i Musanze

Kuri uyu wa 10 Mutarama 2015 mu Karere ka Musanze nibwo hatangijwe igikorwa nyamukuru cy’ijonjora ry’ibanze cyo gutoranya abakobwa bazahagararira Intara y’Amajyaruguru mu guhatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2015.

Igikorwa cyo gutoranya abakobwa bazahagararira Intara y’Amajyaruguru cyabanjirijwe n’ikiganiro umuyobozi wa TOP5SAI yagiranye n’abanyamakuru ba Televiziyo y’u Rwanda kubijyanye n’uko abona imitegurire y’iki gikorwa byagaragaraga ko abanyamusanze bakigiriye inyota ariko bakaba batemerewe kukireba nk’uko byari bisanzwe. Umuyobozi wa TOP5SAI nawe akaba yasabye ko ubutaha abatuye mu mujyi wa Musanze nabo bahabwa ubu burenganzira nkuko byahoze ku rundi ruhande abashinzwe imyiteguro nabo bakoraga igikorwa cyo gupima ibiro ndetse n’indeshyo.

Igikorwa cyo gutoranya abakobwa bazahagararira Intara y’Amajyaruguru cyabanjirijwe no gupima ibiro ndetse n’indeshyo

Icyo gikowa kirimo kubera muri Virunga Hotel abakobwa bagera kuri 17 nibo babashije kwitabira amajonjora gusa muribo 13 nibo basanze bujuje ibisabwa nyma haje gutoranywamo batanu (5) bazahagararira Intara y’Amajyaruguru.

Aba-nibo-bakobwa-babashije-gutoranywa-mu-bajya-mu-ibazwa-ryibibazo

Saa 13:40 z’amanywa nibwo abakobwa bose batangiye igikorwa cyo gupimwa ibiro ndetse na metero, dore ko hakenewe umukorwa ufite ibiro hagati ya 45Kg 60kg n’uburebure bungana na 1M 70.

Biteganyijwe ko icyo gikorwa kizahagera ku itariki ya 11 Mutarama 2015. Igikorwa cyo gutoranya abakobwa bazahagararira Intara y’Iburengerazuba kizabera kuri Kivu Serena Hotel.

Buri mukobwa wese uzaza guhatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda asabwa kuba afite irangamuntu yerekana ko yujuje imyaka 18 no hejuru yayo, ndetse n’icyemezo kerekana ko yarangije amashuri atandatu yisumbuye.

Abakemurampaka b’iri jonjora ry’ikiciro cya mbere, ni Aline Gahongayire, John Bunyeshuri ndetse na Mike Karangwa.

Uhereye-i-bumoso-ni-Mike-Karangwa-Aline-Gahongayire-na-John-Munyeshuri

Abakobwa batanu bashoboye gutambuka ni, 1.Colombe Uwase 2.Asifiwe Florence 3.Amanda Merissa 4.Iness Mugeni 5.Doriane Kundwa

About Us - Press Kit - Links - Contact Us - Adress - Help/F.A.Q - Sitemap - Credits GO UP
© 2008-2012 Copyright = TOP 5 SAI Inc. | ALL RIGHTS RESERVED