Adress - Help/F.A.Q - Sitemap
Home - About Us - Press Kit - Links - Contact Us - Partners
TOP5SAI Services
Products
TOP5SAI Projects
Artists
Producers
TOP5SAI Studios

Artist of The Week

Mr Gloire

The Bless na Social Mula babazaniye indirimbo nshya bise MBEGA WOWE! kuva muri TOP5SAI

MBEGA WOWE! Indirimbo nshya The Bless na Social Mula Bageneye abakunzi babo mu ntangiriro za 2015.

Nyuma y’uko umuhanzi The Bless akomeje kugenda yigaragaza nk’umuhanzi uzamuka neza mu njyana ya afrobeat hano mu Rwanda kandi anagaragaza impano ye ijyana n’ijwi rye ryihariye haba iyo aririmba ku giti cye cyangwa se afatanije n’abandi bahanzi kuri ubu atangiye umwaka mushya wa 2015 ageza kubakunzi ba muzika nyarwanda indirimbo yakoranye na Social Mula iyi ndirimbo akaba yarahisemo kuyita MBEGA WOWE!

Iri zina akaba yararihisemo bitewe n’uburyo amagambo agize iyi ndirimbo ari amagambo y’urukundo kandi rutangaje aranga abakundana by’ukuri. Iyi ndirimbo ikaba isohotse ikurikira indirimbo The Bless yari aherutse gusohora mu mpera za 2014 iyi ndirimbo ikaba yo yitwa BIRARENZE, hakaba hari gutunganywa amashusho y’iyi ndirimbo nayo azabageraho vuba.

The Bless na Social MULA

The Bless akaba atangaza ko muri uyu mwaka aje n’imbaraga nyinshi kandi ko abakunzi b’ibihangano bye atazabatenguha kubw’ibikorwa byinshi ari guteganya harimo kubageraho mu bitaramo azagenda yitabira hirya no hino mu gihugu ndetse no kuba ateganya kumurika album ye ya mbere izaba ariho indirimbo abantu benshi bagiye bakunda nka : IKIBAZO, NTANAKIMWE NSHAKA, UBURYOHE, WAMPAYE UMWANYA n’izindi

The Bless akaba akorana byihariye na TOP5SAI ari nayo yamufashije kuva yatangira ubuhanzi bwe kugeza ubu

Akaba asoza yifuriza abanyarwanda bose Umwaka mushya Muhire wa 2015

About Us - Press Kit - Links - Contact Us - Adress - Help/F.A.Q - Sitemap - Credits GO UP
© 2008-2012 Copyright = TOP 5 SAI Inc. | ALL RIGHTS RESERVED