Adress - Help/F.A.Q - Sitemap
Home - About Us - Press Kit - Links - Contact Us - Partners
TOP5SAI Services
Products
TOP5SAI Projects
Artists
Producers
TOP5SAI Studios

Artist of The Week

Mr Gloire

The unforgettable Friday Party (I) TOP5SAI Events yazanye uburyo bushya bw’ibitaramo byiyubashye mu mujyi wa Musanze!

Unforgettable Friday Party: Uburyo bushya bwo kwidagadura TOP5SAI Events yazaniye abatuye n’abasura umujyi wa Musanze.

TOP5SAI ibinyujije mu ishami ryayo rishinzwe gutegura ibitaramo n’iminsi mikuru yatangije gahunda yayo nshya yo gufasha abatuye ndetse n’abagendererera umujyi wa Musanze kwidagadura kandi mu buryo bwiyubashye.

Ibi bitaramo bikaba bifite umwihariko wo guhuza no gufasha abantu bakuru kandi biyubashye gutaramira ahantu habugenewe kandi bagataramirwa n’ababigize umwuga byiswe SMART EVENTS FOR SMART PEOPLES SERIES, bikaba bizajya bikorwa mu buryo bunyuranye aho hateganijwe kuzajya hakorwa The Unforgettable Friday Party, GALA EVENTS, n’ibindi bitaramo binyuranye.

Mu mujyi wa Musanze byumwihariko iyi gahunda ikazajya ikorera ku cyicaro cy’ikigo Ndangamuco n’imyidagaduro cya Musanze nacyo cyashinzwe na TOP5SAI, gikorera iruhande rw’umurenge wa Muhoza, aha hakaba hari inzu mberabyombi ikorerwamo ibitaramo n’indi minsi mikuru. Kuri uyu wagatanu tariki 05/12/2014, iyi gahunda ikaba ari bwo yatangiye gushyirwa mu bikorwa aho hari hateguwe The Unforgettable Friday Party ya mbere.

Iki gitaramo kikaba cyitabiriwe bishimishije kikaba cyari kigizwe n’ibice bitatu binini aribyo Gucuranga mu buryo bwa live, Defile de mode, ndetse no kwidagadura muri Rusange.

Abitabiriye iki gitaramo bakaba bagiye bagaragaza ibyishimo mu buryo budasnzwe cyane cyane ko wasangaga abenshi ari imiryango ndetse n’inshuti babaga basohokanye

Igitaramo cyatangijwe na TOP5 LIVE BAND, iyobowe na Erasm KAMAYIRESE, iyi band ahanini igizwe n’abasore bkiri bato yagaragaje cyane ko ishoboye ubwo yashoboraga guhagurutsa abantu mu ndirimbo zinyuranye yatangiriyeho,

TOP5 LIVE BAND iyobowe na ERASM

Nyuma ya LIve band hakurikiyeho defile de mode aho abamurika imideri bo mu itsinda rya BRIGHT TOP MODELS naryo rikorera i Musanze ryambitswe n’umudozi w’Imyenda ya kinyafurika uzwi ku izina Rya Maman Joyeuse ndetse na Blessing Shop tutibagiwe na aba models bari baturutse muri INES RUHENGERI bagaragaje nabo impano zabo iki gikorwa nacyo kikaba cyashimishijecyane abari mugitaramo kuko cyarangwaga n’udushya mu myambarire ndetse no mu myiyereko.

Bright top models (Girls)

Bright top models (Boys)

Models INES RUHENGERI

Muri iki gitaramo kandi abakitabiriye bazihiwe kuburyo banyuzagamo bakanawubyina kakahava

About Us - Press Kit - Links - Contact Us - Adress - Help/F.A.Q - Sitemap - Credits GO UP
© 2008-2012 Copyright = TOP 5 SAI Inc. | ALL RIGHTS RESERVED