Adress - Help/F.A.Q - Sitemap
Home - About Us - Press Kit - Links - Contact Us - Partners
TOP5SAI Services
Products
TOP5SAI Projects
Artists
Producers
TOP5SAI Studios

Artist of The Week

Mr Gloire

DORE AHO TOP5SAI IBONA INTANGIRIRO Y’ITERAMBERE RYA MUZIKA Y’U RWANDA

DORE AHO TOP5SAI IBONA INTANGIRIRO Y’ITERAMBERE RYA MUZIKA Y’U RWANDA

Ubusanzwe abantu benshi iyo umuntu avuze iterambere ry’ikintu bahita bumva ibikorwa bigaragara bijyana n’icyo kintu cyavuzwe, ariko burya kugirango ibikorwa bigaragare kandio bifie ireme ndetse no kuramba bigira aho bituruka aha ntahandi ni mu mutwe.

TOP5SAI yo rero ikaba isanga ipfundo ry’iterambere rya muzika yo mu Rwanda ari uko abajya kujya muri uyu muzika mbere y’uko bajya mu bikorwa bitandukanye byawo bajya babanza bagahabwa amahugurwa y’ibanze mubijyanye n’uko muzika ikorwa, akazi gashingiye ku nganda za muzika n’imyidagaduro ndetse n’icyo buri wese yaba ashoboye muri byinshi bihari byo gukorwa.

Mu gutanga umuti kuri iki kibazo TOP5SAI ikaba yariyemeje gutangiza gahunda y’amahugurwa y’ibanze agenewe abahanzi n’abifuza kwinjira muri iyi industry ya music mu Rwanda ibinyujije mu kigo Ndangamuco n’imyidagaduro ( Musanze Culture & Entertainment Centre ) aho iyi gahunda y’amahugurwa y’igihe kigufi ateganijwe kujya aba buri mezi atandatu.

Icyiciro cya mbere cy’amahugurwa kikaba cyarabaye mu kwezi k’ukuboza 2014 ndetse abayitabiriye basaga 80 bakaba barishimiye iki gikorwa.

N. Paul ni imwe mubitabiriye aya mahugurwa aragira ati " Baduhamagara ngo tuzaze muri aya mahugurwa numvaga ko nje nje kuririmba cyangwa se kwiga uko baririmba ariko naje gusanga impano yanjye iri mu muzika ariko atari iyo kuririmba ahubwo ari iyo gucuranga bityo rero nkaba numva ngiye guteza imbere ibyo nshoboye aho kuvanga vanga"

Nyuma y’aya mahugurwa kandi abayitabiriye bakaba barahawe n’ikizamini ku masomo bize ariyo : Music Business, Music Theory, Music History, Introduction to MUSIC INSTRUMENTS

About Us - Press Kit - Links - Contact Us - Adress - Help/F.A.Q - Sitemap - Credits GO UP
© 2008-2012 Copyright = TOP 5 SAI Inc. | ALL RIGHTS RESERVED