Adress - Help/F.A.Q - Sitemap
Home - About Us - Press Kit - Links - Contact Us - Partners
TOP5SAI Services
Products
TOP5SAI Projects
Artists
Producers
TOP5SAI Studios

Artist of The Week

Mr Gloire

TOP 5 SAI VIDEOS ikuzaniye video nshya NDAGENDESHEJE by TMS ft YVANY. August 2014.

TMS & YVANY baraburira abirirwa muri ZANA IRINDI... (TOP 5 SAI VIDEOS 2014) Kuko hato byarangira bagendesheje !

Ni kuri uyu wa gatatu tariki 26/08/2014 ugejejweho amashusho ya clip nshya y’abasore babiri b’abahanga kandi bagaragaza ejo hazaza heza abo akaba ari nta bandi uretse Umuhanzi TMS ndetse n’umuhanzi Yvany,

aba basore bakaba barakoze indirimbo ifite ubutumwa bukangurira rubanda kwirinda ibiyobyabwenge cyane cyane inzoga kuko zituma abantu bazinyweye basesagura umutungo kandi bikarangira bataye n’igihe. Ibi bikabaviramo guta agaciro mu muryango.

Muri iyi ndirimbo aba basore bakaba batangira bagaragaza ukuntu bamwe mu rubyiruko akenshi rubarizwa mu cyaro ruvayo rukajya gukorera mu mijyi rwitezeyo kubona ifaranga hanyuma bamwe muri uru rubyiruko rugize n’amahirwe yo kuyabona rugatangira kwishora mu tubari rwibereye muri ZANA IRINDI..., Ukazasanga za mvune z’akazi bagize n’umusaruro babonyemo w’amafaranga utikiriye mu nzoga n’ibindi bikorwa bitari ingirakamaro bikazarangira basubiye ku isuka!

Ubu butumwa akaba ari bwo bugaragara mu mashusho y’iyi ndirimbo yafashwe kandi agatunganywa na studio za TOP5SAI ishami rya Video igikorwa kikaba cyarayobowe na Bob Chris.

Iyi ndirimbo ikaba ije ikurikira izindi ndirimbo zitanga ubutumwa kubakunzi w’umuzika ukorwa n’abahanzi ba hano i Rwanda mukomeje kugezwaho na TOP5SAI mu rwego rwo kuzamura ireme ry’u Muzika mu Rwanda

Tukaba tubasaba kuyireba, kuduha ibitekerezo, gushyigikira ndetse no gutera inkunga aba bahanzi bakomeza kugaragaza ko babishoboye.

About Us - Press Kit - Links - Contact Us - Adress - Help/F.A.Q - Sitemap - Credits GO UP
© 2008-2012 Copyright = TOP 5 SAI Inc. | ALL RIGHTS RESERVED