Adress - Help/F.A.Q - Sitemap
Home - About Us - Press Kit - Links - Contact Us - Partners
TOP5SAI Services
Products
TOP5SAI Projects
Artists
Producers
TOP5SAI Studios

Artist of The Week

Mr Gloire

REHEMA ya Ben Nanji

TOP 5 SAI irabagezaho: Ben NGANJI muri clip video nshya y’indirimbo: ‘REHEMA”

Ben NGANJI ni umuhanzi umenyerewe mu makinamico, film comedy ndetse n’igihangano yise INKIRIGITO akaba amenyerewe mu ndirimbo zitanga ubutumwa bw’ubuzima bwa muntu mu njyana ya Reggae mu Rwanda akaba yarashyize Album ye yambere yise “Mbonye umusaza” ku isoko muri 2013,iyo album ikaba yari igizwe n’indirimbo 14 ziganje mu njyana ya Reggae. Iyi ndirimbo Rehema nayo ikaba yarasohotse kuri iyi Album.

Wareba iyi video hano:

Ben Nganji yagize ati:” Natekereje guhimba indirimbo “Rehema”mu mwaka uhera 2009 ubwo nari ndi Kacyiru I Kigali. Hari ku mugoroba ubwo nabonaga umwana w’umukobwa w’umwangavu ari gukangara akana gato ngo kuko katinze aho yagatumye. Ndamubwira nti utariza uwo mwana mama we umureke amwihanire. Arambwira ngo ni njye ubarera uko ari babiri nta babyeyi tugira ni barumuna banjye.

Ndamubaza nti se ubwo ukora iki ku buryo aba bana babaho? Arambwira ngo acuruza agataro ku KIMICANGA. Nta mahirwe yo kumubaza byinshi no kumwitegereza kuko hatabonaga neza kandi twahise dutandukana kuko nirindaga kumubaza byinshi kuko numvaga musubiza gutekereza ibibabaje, muheruka ubwo, simuzi ntabwo mwibuka ntabwo ntekereza ko yakwibuka ko twavuganye mu kanya gato k’iminota nk’’itatu.

Bukeye bwaho nagiye mu mujyi mbona abantu bacuruza udutaro biruka mpita nibuka Rehema. Bituma indirimbo itangira kwirema mu bitekerezo byanjye umunsi ku munsi”.

TOP5SAI ikaba ikoze iyi ndirimbo rero nk’uko yabyiyemeje ikaba ishyize ahagaragara clip ya mbere y’uyu musore ikoze mu buryo bw’ubunyamwuga. Igaragaza neza ubuzima bwa Rehema nk’umwana w’imfubyi nk’uko buvugwa mu ndirimbo.

Iyi ndirimbo ikaba yerekana ikanigisha ko ubupfubyi,gukena ibibazo no kugera kure kubi ko atariko kwiyandarik kuko Rehema yahuye n’ibimugerageza arabitsinda kandi arabishobora.

Iyi ndirimbo ikaba ifite umwihariko wo kuba amashusho yayo yarafashwe kandi agatunganywa mu rwego rwo hejuru rugezweho kuri iki gihe na studios za TOP 5 SAI. Ikaba ifite ubutumwa bugaragara neza k’umuntu urebye amashusho niyo yaba atumva ikinyarwanda.

Ntabwo byoroshye mu gucuruza agataro abenshi muribo ntayandi mahitamo baba bafite...

Muri iyi clip birangira Rehema akoze ubukwe

ABO GUSHIMIRWA Turashimira abaterankunga bafashije Ben Nganji muri ubu butumwa abo ni : Mrs Myriam Nzanana, Mrs Sara johanes, Mr Bosco Mushinzimana, Mr CYIZA Richard, TOP5SAI studios n’abandi.

Ntitwabura kandi no gushimira abantu bose bagenda batera inkunga abahanzi by’umwihariko ababafasha kumenyekanisha ibihangano (TV & Radio presenters, Web promoters, Producers & Street promoters) ndetse n’abakunzi babo, abafashije bose muri ino ndirimbo tutibagiwe Iyi ndirimbo y’amashusho (REHEMA) wayireba hano... Inkuru muyigejweho na: Public relations & communication department of TOP5SAI. Phone: + 250 7 88 88 34 20 30 07 88 56 61 75

About Us - Press Kit - Links - Contact Us - Adress - Help/F.A.Q - Sitemap - Credits GO UP
© 2008-2012 Copyright = TOP 5 SAI Inc. | ALL RIGHTS RESERVED