Adress - Help/F.A.Q - Sitemap
Home - About Us - Press Kit - Links - Contact Us - Partners
TOP5SAI Services
Products
TOP5SAI Projects
Artists
Producers
TOP5SAI Studios

Artist of The Week

Mr Gloire

NYC na TOP5SAI bashyikirije ibihangano abahanzi batewemo Inkunga

Inama y’Igihugu y’Urubyiruko kuri uyu wa gatanu tariki 27 Kamena yashyikirije abahanzi 13 bazamuka mu muziki nyarwanda album (imizingo y’indirmbo) yabakoreshereje ku buntu muri studios za TOP5SAI ibi bikaba biri mu rwego rwo gufasha abajene bafite impano yo guhanga kuzamuka.

Mu Rwanda abahanzi benshi bakiri bato bahura n’ikibazo cy’amikoro yo gukoresha indirimbo zabo ngo iyi ikaba ariyo mpamvu yatumye Inama y’Igihugu y’Urubyiruko (NYC) ishyiraho amahirwe ku bahanzi banditse basaba ubufasha yo gukorana na Studios za TOP5 SAI kubakurikirana bagashakamo abafite impano.

Aba bafite impano 13 batoranyijwe bakaba barakorewe indirimbo z’amajwi n’amashusho, buri wese mu bahanzi akaba yarakorewe album.

Mu gitaramo cyiswe ‘New Artists, New Talents Show’ cyabereye mu nzu mberabyombi yo mu Kigo cy’Urubyiruko cya Kimisagara, aba bahanzi barimo Cyusa n’umuhanzi Khiz ugenda utera imbere bahawe imizingo bakorewe.

Umunyamabanga Nshingabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, Nkuranga Alphonse yavuze ko iyi gahunda izakomeza igamije gufasha abahanzi bato kwigaragaza, ngo ikaba izakomeza.

Nkuranga yasabye abahanzi bashya bakorewe indirimbo kutirara ahubwo ngo bakwiye gushyiramo imbaraga bakongeramo akabo bakazavamo abahanzi bakomeye.

Yagize ati “Abahanzi ntimuze kwirara ibihangano n’ubutumwa bwanyu birakenewe. Mushyiremo akanyu, umuhanzi bamukundira ko afite ubutumwa atanga.”

Ubuhanzi rero ngo ni umurimo ushobora gutunga nyirawo kandi ngo n’abo twita ibyamamare batangiriye hasi, bityo ngo birashoboka kuri buri wese nk’uko Nkuranga akomeza abivuga.

Patrick Uwineza ukuriye Studios za Top 5 SAI ngo ibitaramo nk’ibi bizakomeza ariko ubutaha abantu bakazajya binjira bishyuye. Yavuze ko Studio yabo yaje i Kigali mu rwego rwo gufatanya n’abandi kuzamura umuziki nyarwanda.

Yagize ati “Dusanzwe tubarizwa i Musanze ariko kuri ubu twafunguye n’ishami i Kigali nyuma yo kugura inzu itunganya muzika ya Bridge Records Studio, ntituje guhangana ahubwo tuje gufatanya n’abandi kuzamura umuziki nyarwanda.”

Cyusa Ibrahim akaba ari umuhanzi nyarwanda wafashijwe gukora indirmbo, yatangarije Umuseke ko amahirwe yabonye atagira uko asa.

Yagize ati “Kuvuga ngo ndishimye ntibihagije, birerekana ko Leta itekereza ku bahanzi, ndashima Leta na Top5 SAI.”

Cyusa ngo asanzwe atanyurwa ariko noneho ngo yaranyuzwe akurikije uko bafashijwe na studios za TOP5SAI kugera basohoye indirimbo zabo.

Uyu musore ariko anenga uburyo indirimbo gakondo zihabwa umwanya muto ku maradiyo ugereranyije n’uburyo abandi bahanzi bavugwa cyangwa ibihangano byabo bicurangwa.

Nkuranga Alphonse ati “Tuzakomeza dufashe aba twakoreye indirimbo, bakore ibitaramo bamenyekane, ubundi tuzakomeza kwakira amabaruwa y’abatwandikira. Ubuhanzi si ikintu umuntu agomba kujyamo kuko yabuze ibindi yakora ni akazi nk’akandi kose.”

Abahanzi bakorewe indirimbo barimo Khiz, Chriso, Johnson, Young Grace, Dr. Chany i na Group Survivors igizwe na Ndayishimiye na Rugira. Umuhanzi Chriso ndetse n’abandi...

Umuhanzi Chriso ahabwa album ye Nkuranga Alphonse, Patrick n’umukozi wa MINISPOC baha Keys album yakorewe

Nkuranga Alphonse, Patrick n’umukozi wa MINISPOC baha Khiz album yakorewe

Uwo mwana na mama we bari bishimiye abahanzi bazamuka

Uwo mwana na mama we bari bishimiye abahanzi bazamuka Chriso na bagenzi be barawunyutse biratinda

Chriso na bagenzi be barawunyutse biratinda Injyana ya reggae yarabakirigise bajya imbere kubyina

Injyana ya reggae yarabakirigise bajya imbere kubyina Abo ni bamwe mu bahanzi bakorewe album bari bitabiriye igitaramo

Abo ni bamwe mu bahanzi bakorewe album bari bitabiriye igitaramo Salle yari yuzuye

Salle yari yuzuye

Umuhanzi Keys ujyenda atera imbere Abo ni bamwe mu baproducers bafashije abahanzi

About Us - Press Kit - Links - Contact Us - Adress - Help/F.A.Q - Sitemap - Credits GO UP
© 2008-2012 Copyright = TOP 5 SAI Inc. | ALL RIGHTS RESERVED