Adress - Help/F.A.Q - Sitemap
Home - About Us - Press Kit - Links - Contact Us - Partners
TOP5SAI Services
Products
TOP5SAI Projects
Artists
Producers
TOP5SAI Studios

Artist of The Week

Mr Gloire

UMUNSI W’IMURIKA-BIKORWA wa MUSANZE ENTERTAINMENT CENTER

UMUNSI W’IMURIKA-BIKORWA wa MUSANZE ENTERTAINMENT CENTER

Kuri uyu wagatanu tariki 25 Mata 2014, Mu nzu mberabyombi ya Muhoza ahakorera ikigo ndangamuco n’imyidagaduro cy’I Musanze cyashinzwe kugitekerezo cya company ya TOP5SAI n’abafatanyabikorwa banyuranye bagamije guteza imbere impano ahanini z’urubyiruko hashakwa uburyo izimpano zavamo umwuga kubazifite zikababera akazi kabinjiriza amafaranga kakabatunga.

Iki kigo kikaba cyarafunguwe kumugaragaro tariki 30/08/2012, n’Umuyobozi w’akarere ka Musanze, Madamu Mpembyemungu Winnifrida ndetse na Bwana UWINEZA Patrick wagize igitekerezo cyo Gushinga Iki kigo akaba n’umuyobozi wa TOP5SAI Company. Iki kigo gitangira kikaba cyaratangiranye amatsinda atatu y’urubyiruko rufite impano zinyuranye rugera kuri 40, Nyuma y’imyaka ibiri gusa iki kigo kikaba gifite amatsinda y’abafite impano zinyuranye asaga 22 yibumbiyemo ahanini urubyiruko rusaga 450.

Kuri uyu wagatanu guhera I saa mu nane z’amanywa hakaba hari hateganijwe umunsi wo kumurika ibikorwa uhuza amatsinda yose akorera kuri iki kigo ndangamuco n’imyidagaduro cy’I Musanze, ndetse hakaba hari hanateganijwe ibiganiro aya matsinda yagombaga kugirana n’inzego z’ubuyobozi no gukusanya inkunga yo gufasha muri iki gihe turimo cyo kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Abitabiriye Iki gikorwa:

  Abanyamuryango b’amatsinda 18 anyuranye y’urubyiruko akorera ibikorwa byayo muri Musanze Entertainment Center basaga 450,
  Abahagarariye CNJR Muhoza/Musanze: 2
  Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhoza (Jean Paul S.)
  Umuyobozi wa Police mu Karere ka Musanze (DPC Karekezi)
  Umukuru w’Ingabo za 89 Btn (Lt Colonel Mutangana)
  Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe Ubukungu n’iterambere (Bwana Mugenzi Gérome)

UKO IGIKORWA CYAGENZE: Gahunda y’umunsi w’Imurikabikorwa yatangijwe n’umuyobozi w’iki kigo bwana Patrick UWINEZA asobanura impamvu nyamukuru ituma hategurwa igikorwa nk’iki kigamije kugaragariza inzego zinyuranye ibigenda bigerwaho n’urubyiruko rufite impano zinyuranye n’uburyo zitezwa imbere ndetse n’imbogamizi bagenda bahura nazo. Usibye ibi kandi uyu ukaba n’umwanya mwiza wo guhuza urubyiruko n’inzego zinyuranye z’ubuyobozi kugirango uru rubyiruko runahabwe inyigisho zinyuranye kuri gahunda za Leta.

Iki gikorwa kikaba cyaranzwe n’urunyuranyurane rw’ibiganiro, imyiyereko, ikinamico, imbyino zinyuranye zaba iza gakondo n’izakizungu ndetse n’abahanzi .

1. Kugaragaza ibimaze kugerwaho ndetse n’imbogamizi z’iki kigo:

Urubyiruko rwagaragaje ibimaze kugerwaho rubinyujije mu bikorwa rwamuritse binyuranye bicishijwe mu mbyino mu mikino ndetse n’ibikorwa by’ubugeni rwagaragarije bagenzi babo ndetse n’inzego z’ubuyobozi zari zitabiriye iki gikorwa.

Abagize itsinda rikina amakinamico ndetse n’ama films ryitwa “GALAXY CULTURAL TROUP” bakinnye umukino w’ikinamico witwa: IHORERE RWANDA, Ugaragaza amateka mabi yaranze igihugu cyacu mu bihe byashize byashoye u Rwanda Muri Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994, ndetse ukanagaragaza n’uburyo u Rwanda rwaje kwiyubaka nyuma y’aya mahano abanyarwanda bose hamwe babigizemo uruhare.

Nyuma y’iyi mikino hakurikiyeho ibiganiro binyurwanye by’inzego z’ubuyobozi.

2. IBIGANIRO N’INZEGO Z’UBUYOBOZI:

Umuyobozi w’umurenge wa Muhoza akaba ariwe watanze ikaze kubashyitsi ndetse akanashimira urubyiruko rukorera muri iki kigo kuba rwarifuje guhura n’ubuyobozi ngo rwerekane ibikorwa byarwo kandi runaganirizwe kuri gahunda za leta.

IKIGANIRO K’UMUTEKANO:

Abitabiriye iyi gahunda bagejejweho n’umuyobozi wa Polisi y’igihugu mu Karere ka Musanze Bwana Karekezi. Uyu muyobozi akaba yagaragarije urubyiruko inshingano z’inzego z’umutekano cyane cyane polisi aho ibereyeho mbere na mbere kwigisha abaturarwanda ibijyanye n’uburyo bwo kwirinda ibyaha ndetse no kubikumira ndetse ikanarengera umutekano w’abanyarwanda n’umutungo wabo.

Akaba yibukije urubyiruko rwari ruteraniye hano ko rugomba kurangwa n’indangagaciro nziza harimo nko kubahiriza igihe ndetse no kwirinda kwishora mubikorwa bibi bihungabanya umuekano muburyo ubwo ari bwo bwose. Kandi ko urubyiruko narwo rugomba gukangukira gufatanya na polisi muri gahunda zo gukumira ibyaha byakangiza umutekano kandi ariwo shingiro ry’iterambere ry’igihugu n’abagituye.

Aha umuyobozi wa Polisi y’igihugu mu Karere ka Musanze yagezaga ikiganiro kurubyiruko rwari rwitabiriye Imurikabikorwa rya Musanze Entertainment center.

IKIGANIRO KURI GAHUNDA YA NDI UMUNYARWANDA: Iki kiganiro kikaba cyatanzwe na Bwana Gerome MUGENZI, Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu n’Iterambere mu Karere ka Musanze, aho yagarutse ku ndangagaciro zikwiye kuranga umunyarwanda, ndetse akaba yeretse urubyiruko Film yakozwe Dr Damien HABUMUREMYI, kuri gahunda ya NDI UMUNYARWANDA. Urubyiruko rwakurikiranye iki kiganiro rukaba rwiyemeje kuba urubyiruko rurangwa no gusenyera umugozi umwe rurwanya icyazana amacakubiri mubanyarwanda.

Iki kiganiro kikaba cyakurikiwe n’ikiganiro k’umutekano w’igihugu cyatanzwe n’umukuru w’ingabo muri batayo ya 89 ikorera mu mujyi wa Musanze Lt Colonel MUTANGANA.

Uyu muyobozi akaba yibukije ko ibikorwa byiterambere bigenda bigerwaho bigomba gusigasirwa hanitabwa kumutekano akaba yabasabye ubufatanye mugucunga umutekano.

Umuyobozi w’ingabo akaba yibukije urubyiruko ko rutagomba gusinda amahoro ngo rwishore mubikorwa bigamije guhungabanya umutekano w’igihugu kuko uzabigerageza azabihanirwa bikomeye. Akaba yarangije yizeza uru rubyiruko inkunga yose ishoboka ndetse no kubakorera ubuvugizi mu zindi nzego. Yanabahaye Phone number ye ngo uwagira amakuru ajyanye no kubungabunga umutekano ajye ahita ayamugezaho.

Urubyiruko rukaba rwakomeje kugenda rugaragaz impano zarwo hagati muri ibi biganiro:

3. GUKUSANYA INKUNGA YO GUFASHA ABAROKOTSE JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MURI 1994 (TWIBUKE TWIYUBAKA):

Urubyiruko rukorera kuri iki kigo rukaba rwashoboye gukusanya inkunga y’amafaranga ibihumbi mirongo irindwi igenewe gutera inkunga abarokotse jenoside batishoboye mu murenge wa Muhoza. Iyi Nkunga ikaba yashikirijwe uhagarariye urubyiruko mu murenge wa Muhoza kugirango azayishyikirize inzego zibishinzwe.

Ubwo umuyobozi w’iki kigo yashyikirizaga umuyobozi w’urubyiruko inkunga yakusanijwe igenewe abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

IBYIFUZO BY’URUBYIRUKO RUKORERA KURI MUSANZE ENTERTAINMENT CENTER:
  Gukorerwa ubuvugizi kugirango amatorero ndetse n’abandi bafite serivisi zishingiye ku mpano bamaze guteza imbere bahabwe akazi kandi kabaha umusaruro ufatika,

  Gufashwa gushakirwa abatoza b’umwuga mu matsinda anyuranye akorera kuri iki kigo kugirango izi mpano zitezwe imbere mu buryo bw’ababigize umwuga kuko ariho byarushaho gutanga umusaruro ufatika,

  Gufashwa gushakirwa ibikoresho by’ibanze bikenerwa mu myitozo ya buri munsi

  Gufashwa gutegurirwa amarushanwa byibuze ya buri gihembwe kuko ari kimwe mu byatuma abafite impano barushaho kumva neza ndetse no kugaragaza akamaro kazo

  Gufasha abagize aya matsinda kubona ahantu hagutse kuberako amatsinda asaga 22 (Abajene basaga 450) akorera muri sale imwe ugasanga ntakwisanzura guhari (aha hakaba hifuzwa ko hakubakwa nka hangar inyuma ya Salle cyangwa se bagashakirwa n’izindi nyubako bajya bakoreramo)

  Gufasha TOP5SAI igahabwa inkunga mubijyanye n’imicungire y’iki kigo ndetse no mubijyanye n’ubushobozi kugirango ibashe kwita kubakozi b’iki kigo ndetse no kugura ibikoresho bikenerwa n’aya matsinda kuko kugeza ubu ariyo yonyine yirwariza.

About Us - Press Kit - Links - Contact Us - Adress - Help/F.A.Q - Sitemap - Credits GO UP
© 2008-2012 Copyright = TOP 5 SAI Inc. | ALL RIGHTS RESERVED