Adress - Help/F.A.Q - Sitemap
Home - About Us - Press Kit - Links - Contact Us - Partners
TOP5SAI Services
Products
TOP5SAI Projects
Artists
Producers
TOP5SAI Studios

Artist of The Week

Mr Gloire

Chorale Rendons Grâce au Seigneur yo muri ISAE BUSOGO igiye kumurika Album yayo ya mbere

Chorale Rendons Grâce au Seigneur yo muri ISAE BUSOGO igiye kumurika Album yayo ya mbere yiswe " DUSINGIZE IMANA"

Iyi chorale ikaba ari chorale yabanyeshuri b’idini Gatolika biga mu ishuri rikuru rya ISAE BUSOGO, iyi Album yabo yamere igizwe n’indirimbo 11 ikaba yaratunganirijwe muri Studios za TOP 5 SAI,

Indirimbo zigize iyi album zikaba zikoranwe ubuhanga kuburyo abagize umugisha wo kuyumva batahwemy kuvuga ko ari imwe mu ma album meza y’amachorale y’aba gatolika ya hano mu Rwanda.

Abagize iyi chorale bakaba bemeza ko rimwe mumabanga yaba yaratumye bashobora kugira ibihangano byiza ari ukuba TOP5SAI yarabegereje serivisi ikabazanira studio yimukanwa (Studio Mobile) bakabasha gufatira amajwi kw’ishuri ryabo ibi bikaba byarabafashije gukora nta gihunga.

Bikaba biteganijwe ko mu minsi mike ya Vuba bazakoresha igitaramo cyo kumurika iyi Album ubwo abanyeshuri bazab bagarutse gutangira umwaka mushya w’amashuri wa 2013-2014.

Aha abanyeshuri bagize iyi chorale bakaba bari mubihe bitandukanye bafata amajwi y’iyi chorale.

Chorale Rendons Grace au Seigneur ikaba ishimira by’umwihariko abantu bose bababaye hafi muri iki gikorwa barimo na Padiri Sixt ndetse na TOP 5 SAI.

About Us - Press Kit - Links - Contact Us - Adress - Help/F.A.Q - Sitemap - Credits GO UP
© 2008-2012 Copyright = TOP 5 SAI Inc. | ALL RIGHTS RESERVED