Adress - Help/F.A.Q - Sitemap
Home - About Us - Press Kit - Links - Contact Us - Partners
TOP5SAI Services
Products
TOP5SAI Projects
Artists
Producers
TOP5SAI Studios

Artist of The Week

Mr Gloire

Abagize ihuriro REMO bakoze igikorwa cyo Kuremera Uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

IHURIRO RY’ABAHANZI N’ABAHARANIRA ITERAMBERE RY’IMYIDAGADURO MU NTARA Y’AMAJYARUGURU RYAREMEYE UMUKECURU WAROKOTSE JENOSIDE MU MURENGE WA MUHOZA MU KARERE KA MUSANZE.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wambere tariki ya 27 gicurasi 2013 nibwo bamwe mubagize ihuriro ry’abahanzi bakora muzika ndetse n’abandi bateza imbere ibikorwa by’imyidagaduro mu ntara y’amajyaruguru (R.E.M.O: Rwandan, Entertainers & Musicians Organisation) bagiye gushyikiriza inkunga yo gufasha utishoboye warokotse Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 bakusanije mugitaramo cya muzika bakoze kubw’iyi ntego.

Kuri uyu munsi abagize ihuriro REMO biganjemo urubyiruko bakaba bifatanije n’ubuyobozi bw’umuryango Ibuka ku rwego rw’akarere ka Musanze ndetse no ku rwego rw’umurenge wa Muhoza muri, ndetse n’urwego rw’ubuyobozi bwite bwa Leta ku rwego rw’umurenge wa Muhoza ndetse no kurwego rw’akarere ka Musanze bakaza gushyikiriza umukecuru GAFEREGE Fernande wasizwe iheruheru na Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 akaba atuye mu kagari ka kigombe, Umurenge wa Muhoza, Akarere ka Musanze.

Aba banyamuryango b’ihuriro REMO ndetse n’abayobozi batanfukanye bari bitabiriye iki gikorwa bakaba baremeye uyu mukecuru GAFEREGE Ferinanda, bamugenera inkunga igizwe n’ibikoresho byo mu rugo, ibiryamirwa, inkunga y’amabati yo gusakara igikoni ndetse no gusakara ubwogero, ibiribwa (Umuceli ndetse n’amavuta) ndetse n’irangi ryo gusiga muruganiriro.

Nyuma yo kuganira ndetse no guhabwa amakuru kubuzima bw’uyu mukecuru, abari baje bahagariye ibuka ndetse n’akarere bamusanze bakaba bahaye urubyiruko impanuro zo kwirinda icyakongera kuzana Jenoside ukundi, kandi banarukangurira kurangwa n’ibikorwa byiza bihumuriza abarokotse kuko ari ikimenyetso cy’ubumuntu bwakwiye kuranga buri munyarwanda yaba umuto cyangwa ukuze.

Mubutumwa uyu mukecuru yagejeje kubari baje kumusura yagize ati “ Murankoreye cyane sinzi uko nabivuga gusa Imana izabahe umugisha, nukuri murancikuye”

Mbere yo gusoza iki gikorwa abasore n’inkumi bari bacyitabiriye bakaba baje kumusigira irangi mu ruganiriro mugihe iryari ririmo ryari rimaze gusaza ndetse inkumi nazo zikaba zamufashije zita kubijyanye n’isaso doreko ibyo yari asanganwe byari ibyo yabonye ubwo Ibuka yamuguriraga iyi nzu auyem nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994.

Abagize ihuriro REMO ndetse n’abayobozi bari babaherekeje bakaba biyemeje kuzagaruka mugihe kitarenze ibyumweru bibiri gutanga umuganda w’amaboko bakubaka ubwogero ndetse bagasana n’igikoni cyo muri uru rugo kuko cyangiritse bikabije.

About Us - Press Kit - Links - Contact Us - Adress - Help/F.A.Q - Sitemap - Credits GO UP
© 2008-2012 Copyright = TOP 5 SAI Inc. | ALL RIGHTS RESERVED