Adress - Help/F.A.Q - Sitemap
Home - About Us - Press Kit - Links - Contact Us - Partners
TOP5SAI Services
Products
TOP5SAI Projects
Artists
Producers
TOP5SAI Studios

Artist of The Week

Mr Gloire

Mr Gloire yahawe Impano idasanzwe n’umu fans we uba i Kampala

Mr Gloire yahawe Impano idasanzwe n’umu fans we uba i Kampala

Umuhanzi ukiri umwana witwa Mr Gloire ubarizwa muri label ya TOP5SAI music yagejejweho impano yagenewe n’umukunzi we uba i Kampala muri Uganda.

Iyi mpano ikaba ari yo mpano yambere Mr Gloire abonye ivuye hanze nyuma yaho amurikiye album yey yambere yise "MFITE INZOZI" mu mwaka wa 2012, kuri ubu Mr Gloire akaba ari ku ishuri aho yiga mu ishuri ryisumbuye rya Regina Pacis.

Iyi mpano Mr Gloire akaba yayigenewe n’undi musore w’umuhanzi wo mu gihugu cya Uganda witwa Red Wine ukorera muzika i Kampala, ikaba ari impano y’igare rito, rikunda kugaragara muri za clips video zo muri Amerika n’i Burayi ibi ngo akaba yarabikoze kugirango Mr Gloire nawe azabe yaryifashisha mugutunganya Indirimbo ze z’amashusho.

Uwazanye iyi mpano akaba umusore w’u munyarwanda w’i Musanze akaba yabwiye Mr Gloire ko i Kamapala i bihangano bye babikunze kandi ko bamubonamo umwana ufite impano.

Kuruhande rwa Mr Gloire we akaba yashimye by’umwihariko uyu mukunzi we wamugeneye iyi mpano akanashima n’abandi bose bamuba hafi ndetse agakomeza gushimangira ko azakomeza gukora ibihangano uko ubushobozi buzakomeza kugenda buboneka.

About Us - Press Kit - Links - Contact Us - Adress - Help/F.A.Q - Sitemap - Credits GO UP
© 2008-2012 Copyright = TOP 5 SAI Inc. | ALL RIGHTS RESERVED