Musanze: Bwa mbere i Musanze herekanywe film z’inyarwanda zo mugihe tugezemo (31/03/2013)
Kuri iki cyumweru cya Pasika tariki 31/03/2013 herekanwe bwa mbere film zigera kuri ehsanu (Screening) ndetse n’bakinnyi bazo iki gikorwa kikaba cyabereye ku kigo ndangamuco n’imyidagaduro cya Musanze (Musanze Entertainment Center) kikaba cyarateguwe n’ishyirahamwe ry’ama company 5 akora amafilnms yo mu Rwanda no mu Burundi

Abari bitabiriye iki gikorwa bakurikiye film zerekanwaga buri yose ho igice gito.
Film zerekanwe akaba ari: Mariza, IMPAMVU, UMURINGA (z’i Kigali), IGIR’UBUNTU (y’i Burundi)ndetse na INEZA YAWE (y’i Musanze)

Nyuma ya buri Film herekanwaga abayigizemo uruhare

Nyuma ya Film INEZA YAWE, y’i Musanze abayigizemo uruhare nabo bahawe icyubahiro
Uyu muhango kandi ukaba wari witabiriwe n’abahanzi nka AMA G The Black, Queen Cha, Young Grace n’abandi...

Umuhanzi Ama G the Black yashimishije abari muri uyu muhango.