Adress - Help/F.A.Q - Sitemap
Home - About Us - Press Kit - Links - Contact Us - Partners
TOP5SAI Services
Products
TOP5SAI Projects
Artists
Producers
TOP5SAI Studios

Artist of The Week

Mr Gloire

Bonjour Vacance Concert i Musanze yo kuwa 30/03/2013

Bonjour Vacance Concert i Musanze

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 30/03/2013 mu mujyi wa Musanze kukigo ndangamuco n’imyidagaduro cya Musanze (Musanze Entertainment Center) habereye igitaramo cyiswe Bonjour Vacance.

Iki gitaramo kikaba cyarateguwe kubufatanye bw’abahanzi ndetse n’abafatanyabikorwa babo mu rwego rwo gukusanya inkunga izagenerwa abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi, iki gitara mu gihe cyagenewe kwibuka ku nshuro ya 19.

Abahanzi baturutse hirya no hino mu gihugu bakaba bari bitabiriye iki gitaramo, twavuga nka: Maylo, Fred, Jay C, Mr Gloire, Erasm, The Bless, Franc Kay, Mico, Young Grace, Fulgence(Unsange) Lil Chance, Bijou Bling, Jack B n’abandi benshi bose bari bakereye kuza muri iki gikorwa cyo gufasha.

Dore uko byari byifashe mu mafoto:

Strong Guys bashimishije abari muri iyi concert mu mbyino za Kizungu

Bony Bulanga nawe ati ikigusha...

MC Ben ndetse na Divin the winner bari bashyuhije ibirori dore ko ari nabamwe mubateguye iki gitaramo

DJ Fidel ndetse nabagenzi be bari kubuhanga bw’ibyuma

Jack B yashimishije abafana

Jay C nawe yigaragaje

Bijou Bling nawe ntiyatanzwe

Young Husler nawe yashimishije benshi

Erasm n’itsinda ry’ababyinnyi be bashimijishe kuburyo bwihariye abitabiriye igitaramo kuko byagaragariye buri wese ko bari baje biteguye neza

Mr Gloire nawe yashimishije benshi maze aririmbye indirimbo ye yise Akazuba keza urungano rwe rwose rurahaguruka ruza kumufasha gucinya akadiho!!!

Igitaramo cyaje gusozwa na Mico nawe waririmbye indirimbo ze zakunzwe na benshi nk’akabizou umutaka n’izindi maze abari aho bakabyina kugeza igitaramo gisojwe

Mubahanzi bari bateganijwe kwitabira iki gitaramo abatabonetse ni babiri aribo itsinda rya Dream Boys ryari ryagize akazi gatunguranye mu majyepfo rikagera i Kigali ritinze kuburyo ritashoboraga kugera i Musanze hakiri kare ndetse n’umuhanzi kazi Ciney utabashije kuza ku mpamvu tutaramenya.

Tukaba tutabura no gushimira abantu bose badufashije muri iki gikorwa nka station OM, restaurant 8 Shekays, Restaurant 2020, Hotel Virunga, CINFOP, RC Musanze, TOP5SAI, Musanze Entertainment Center, n’abandi benshi...

About Us - Press Kit - Links - Contact Us - Adress - Help/F.A.Q - Sitemap - Credits GO UP
© 2008-2012 Copyright = TOP 5 SAI Inc. | ALL RIGHTS RESERVED