Adress - Help/F.A.Q - Sitemap
Home - About Us - Press Kit - Links - Contact Us - Partners
TOP5SAI Services
Products
TOP5SAI Projects
Artists
Producers
TOP5SAI Studios

Artist of The Week

Mr Gloire

IKIGO NDANGAMUCO N’IMYIDAGADURO CYA MUSANZE (MUSANZE ENTERTAINMENT CENTER)

IKIGO NDANGAMUCO N’IMYIDAGADURO CYA MUSANZE

INTANGIRIRO

Umushinga wo gushyiraho ikigo cy’imyidagaduro na siporo mu karere ka Musanze (Musanze Entertainment, sports & cultural center) watekerejwe mu rwego rwo kongera ibyiza bigize akarere ka Musanze ndetse no guha urubyiruko ubundi buryo bwo kwihangira umurimo rubinyujije mu mpano zarwo aho tugira tuti “ MY TALENT MY BUSINESS”.

Uyu mushinga n’igitekerezo cya TOP 5 SAI isanzwe ari company y’urubyiruko ikora ibijyanye no guteza imyidagaduro n’ubuhanzi ibinyujije mu bikorwa bitandukanye mu karere ka Musanze byumwihariko ndetse no ku rwego rw’i Gihugu.

Mu ntangiriro iki kigo kikaba kizafungurwa kuri salle polyvalente y’akarere ka Musanze icungwa kandi ikabyazwa umusaruro na TOP 5 SAI ahateganijwe kujya hakorerwa ibikorwa byo gushakisha impano zinyuranye kuzirera (developer) ndetse no kuzibyaza umusaruro mu rwego rwo kwihangira umurimo.

IMPAMVU ZATUMYE HATEKEREZA GUSHYIRWAHO UYU MUSHINGA : Muri iki gihe mu gihugu cyacu cy’u Rwanda ndetse no mu bindi bihugu byinshi byo kumugabane itandukanye hagenda harushaho kugaragara ikibazo cyo kubura akazi (ubushomeri) cyane cyane mu rubyiruko kubera ko isoko ry’umurimo risanzwe abantu benshi bazi kandi bamenyereye ari isoko rishingiye kubikorwa bisanzwe bikorwa nko guhinga korora ndetse no gutanga serivisi zishingiye ahanini kubicuruzwa.

Ibi bituma benshi mu rubyiruko bagenda Babura akazi ari nayo mpamvu TOP 5 SAI yatekereje uburyo yakora umushinga ufasha abantu guhanga umurimo babikomoye ku mpano zabo, ibi ntibyoroshye kuko bisaba ko impano yawe ubanza ukayikuza ukayinononsora kugirengo ubashe kuyibyaza umusaruro uguteza imbere ugateza imbere n’igihugu cyawe.

Izi mpano zakwiye kwibandwaho zikaba ari izijyana n’ibikorwa ndangamuco ndetse n’imyidagaduro byafasha muguhangira umurimo abazifite ndetse bigakurura n’abakerarugendo n’abandi bashaka kwidagadura (tourisme communautaire) binyujijwe mu kigo ndangamuco n’imyidagaduro.

Mu Rwanda kuri ubu ibigo bitanga services z’imyidagaduro akaba ari bicye cyane hirya no hino mu gihugu kandi abaturarwanda nabo bakeneye kugezwa ho izi services kugirango nazo zibe inyunganizi mu musanzu w’iterambere ry’igihugu, by’umwihariko mu karere ka musanze akaba ntakigo na kimwe cy’imyidagaduro na siporo kiharangwa.

Akarere ka Musanze nk’akarere kazwiho kurwangwa n’ibyiza nyaburanga byinshi nka pariki y’ibirunga, ibiyaga n’ahandi hantu nyaburanga henshi ndetse n’amahoteli asaga 15 kubw’ibi byose kakaba gakurura abakerarugendo benshi ariko igihe barangije gutembera bakaba babura aho bakwidagadurira bikaba ikindi kibazo.

Ibi byose bkaba byaratumye TOP 5 SAI itekereza gushakisha abandi bafatanyabikorwa bayifasha gutangiza iki gikorwa gifitiye inyungu akarere ka Musanze n’abaguye hagamijwe kurushaho gufasha urubyiruko kwihangira imirimo ndetse no guteza imbere akarere ka Musanze.

INTEGO Z’UMUSHINGA :

Umushinga : « IKIGO NGANGAMUCO N’IMYIDAGADURO CYA MUSANZE » kigamije kugera kuri izi nshingano zikurira :

  Gutanga urubuga rwo kwidagadura kubanyamusanze ndetse no kubasura aka karere

  Gufasha abafite impano zijyanye numuco nyarwanda ndetse n’imico yahandi kuziteza imbere zikaba zabyazwamo umusaruro byinyuze mu nyigisho n’amahugurwa bizajya bitangirwa muri iki kigo.

  Guteza za siporos ngororamubiri imbere hibandwa kuri siporo n’imikino bidasasanzwe mu karere ka Musanze kandi bifasha abantu bakora cyane cyane akazi ko mu biro ndetse n’abanyeshuri basabwa gukora siporo zibafasha kuruhuka no kugira ubuzima bwiza (Gym tonic)

  Gufasha urubyiruko rwo mu karere ka Musanze kugira aho rushobora guteranira, kwidagadurira, kwigira ubundi bumenyi butari ubwo mu mashuri asanzwe cyangwa ay’imyuga rukaba rwabona andi mahirwe yo kwihangira imirimo bivuye kuzindi mpano rwagiye ruteza imbere muri iki kigo (MY TALENT MY BUSINESS).

  Kureshya ndetse no gukurura abasura akarere ka Musanze ndetse nabamukerarugendo hagamijwe kurushaho kubagezaho ibyiza bitandukanye by’akarere.

Iki kigo kikaba cyarafunguwe kumugaragaro tariki 26/08/2012 na TOP5SAI iki gikorwa kikaba cyaritabiriwe n’umuyobozi w’akarere ka Musanze Madamu MPEMBYEMUNGU Winnifrida.

About Us - Press Kit - Links - Contact Us - Adress - Help/F.A.Q - Sitemap - Credits GO UP
© 2008-2012 Copyright = TOP 5 SAI Inc. | ALL RIGHTS RESERVED