Adress - Help/F.A.Q - Sitemap
Home - About Us - Press Kit - Links - Contact Us - Partners
TOP5SAI Services
Products
TOP5SAI Projects
Artists
Producers
TOP5SAI Studios

Artist of The Week

Mr Gloire

ABANYAMAKURU B’IKIGANIRO STAR FOCUS, ABA FANS B’IKI KIGANIRO NDETSE NA TOP 5 SAI BASUYE ABANA BABA MUKIGO CYITA KUBANA BAVANWE MU MUHANDA CY’ISHYIRAHAMWE APIB

ABANYAMAKURU B’IKIGANIRO STAR FOCUS, ABA FANS B’IKI KIGANIRO NDETSE NA TOP 5 SAI BASUYE ABANA BABA MUKIGO CYITA KUBANA BAVANWE MU MUHANDA CY’ISHYIRAHAMWE APIB

Kuri uyu wagatandatu tariki 05/01/2013 itsinda rigizwe n’abanyamakuru bakora ikiganiro STAR Focus kinyura kuri Radio y’abaturage (RC) Musanze buri wagatandatu nijoro ndetse na bamwe mu bakunzi b’iki kiganiro bari kumwe n’abahagarariye TOP 5 SAI basuye abana bavanwe mumuhanda kuri ubu bakaba bitabwaho mu kigo cyashinzwe n’ishyirahamwe A.P.I.B (Association pour la promotion des Initiatives de Base) kiri mu mujyi wa Musanze.

Iki gikorwa kikaba cyaratekerejwe mu kiganiro Star focus hagati y’abagikora ndetse n’abagikurikira nyuma kikaza kunozwa ari nacyo cyakozwe kuri uyu munsi. Iri tsinda rikaba ryakiriwe n’umuyobozi wa APIB bwana Rwabuhungu Jean Claude wahaye ikaze iri tsinda ryari rije gusura iki kigo.

Aba bana basuwe bakaba banasangijwe ubutumwa bubafasha kwiremamo icyizere ndetse no gukangukira kwitabira gahunda zibateza imbere aho kwishora mubikorwa bibi nko kujya mumuhanda n’ibindi ibi bikaba byagarutsweho n’umuyobozi wa TOP 5 SAI akaba anahagarariye ikigo ndangamuco n’imyidagaduro cya Musanze (Musanze Entertainment Center) bwana Uwineza Patrick kuri (iki kigo kikaba kinakira aba bana baza kuhigishirizwa ibijyanye na siporo).

Ibi kandi bikaba byagarutsweho n’uwari wagiye ayoboye itsinda ry’abakora ikiganiro Star focusariwe Bwana NDUNGUTSE Christian (Uzwi ku izina rya Coco) ndetse wari ari kumwe n’Umutoni Françine umwe mubatangije ikianiro star Focus.

Nyuma y’uku kuganira hakaba habayeho gutemberezwa iki kigo aba bana babamo maze banashyikirizwa indi nkunga irimo ibiribwa (Umuceli) bagenewe. Mugusoza aba bana n’ababasuye bakaba basabanye bagasangira Noheli n’umwaka mushya Muhire wa 2013.

About Us - Press Kit - Links - Contact Us - Adress - Help/F.A.Q - Sitemap - Credits GO UP
© 2008-2012 Copyright = TOP 5 SAI Inc. | ALL RIGHTS RESERVED