Adress - Help/F.A.Q - Sitemap
Home - About Us - Press Kit - Links - Contact Us - Partners
TOP5SAI Services
Products
TOP5SAI Projects
Artists
Producers
TOP5SAI Studios

Artist of The Week

Mr Gloire

ALBUM HIP HOP GAME Y’UMUHANZIKAZI YOUNG GRACE YASHYIZWE AHAGARAGARA

ALBUM HIP HOP GAME Y’UMUHANZIKAZI YOUNG GRACE YASHYIZWE AHAGARAGARA

Ku mugoroba wo ku wa mbere tariki 31 ukuboza 2012 nibwo umuhanzikazi Young Grace yashyize kumugaragaro Album ye yambere mu gikorwa cyiswe HIP HOP ALBUM LAUNCH PARTY cyabereye muri hotel MOUNT KIGALI i Nyamirambo.

Iki gikorwa kikaba cyari cyitabiriwe n’abantu banyuranye bagiye batumirwa kandi bose bafite aho bahuriye n’iterambere rya Muzika twavuga nk’abahanzi, abanyamakuru bakora mubya showbizz, abaterankunga muri muzika ndetse n’abafans bake.

Iki gikorwa kikaba cyari kigamije kumurikira abanyarwanda iyi album yiswe HIP HOP GAME y’umuhanzi Young Grace muburyo bugenewe abantu bake basanzwe bafite aho bahuriye n’iterambere rya muzika cyane cyane itangazamakuru.

Umuyobozi wa TOP 5 SAI akaba ari n’umujyanama wa Young Grace wayoboye iki gikorwa akaba yamenyesheje abari aho ko gukora iki gikorwa muri ubu uburyo bifasha umuhanzi kuba yashobora gusobanurira abantu banyuranye inzira yanyuzemo kugirango agere kugikorwa gikomeye nk’iki. Akaba kandi yanatangiye abanza gushimira abantu bose bagize icyo bafasha Young Grace (Abanyamakuru, Ababyeyi be, Abakunzi be nk’umuhanzi ndetse n’abaterankunga b’ibihangano bye nka CNJR)

Yakomeje ari kubwira abari bitabiriye iki gikorwa ko nyuma yo kuba hamuritswe ino album igizwe n’indirimbo 16 z’amashusho ndetse na DVD iriho za Clips video ndetse na documentaire kuri Young Grace hari no guteganywa ibitaramo byo kumenyekanisha ino album biteganijwe gutangira muri mutarama 2013 bizabera hirya no hino mu gihugu.

Mu ijambo rya Young Grace yagejeje kubari baje muri uyu muhango wo gushyira ahagaragara in album YOUNG GRACE akaba yashimiye abamufashije detse n’abakomeje kumufasha mu iterambere rya Muzika ye.

Nyuma yo kugaragarizwa ibijyanye n’ino album buri wese mubari bitabiriye iki gikorwa akaba yagenewe kopi ya album y’amashusho iyi album kuva mu kwezi kwa mutarama 2013 ikaba izajya iboneka hirya no hino mu gihugu nko muri Librairie Caritas, Nakumatt n’ahandi.

Nyuma y’ibi abari bitabiriye iki gikorwa bakaba banabashije kubaza ibibazo binyuranye kuri ino album yamuritswe ndetse bakanabaza n’ibindi bibazo bijyanye n’iterambere rya Muzika muri rusange habaho kungurana ibitekerezo.

About Us - Press Kit - Links - Contact Us - Adress - Help/F.A.Q - Sitemap - Credits GO UP
© 2008-2012 Copyright = TOP 5 SAI Inc. | ALL RIGHTS RESERVED