Adress - Help/F.A.Q - Sitemap
Home - About Us - Press Kit - Links - Contact Us - Partners
TOP5SAI Services
Products
TOP5SAI Projects
Artists
Producers
TOP5SAI Studios

Artist of The Week

Mr Gloire

Igitaramo cya King James i Musanze cyerekanye ko uyu mujyi ariwo murwa mukuru wa Muzika Mu Rwanda

Igitaramo cya King James i Musanze cyerekanye ko uyu mujyi wa Musanze ariwo murwa mukuru wa Muzika Mu Rwanda.

Kumunsi wa Noheli, nibwo umuhanzi ukunzwe cyane muri iki gihe King James yakoze igitaramo cy’imbaturamugabo mu mujyi wa Musanze iki gitaramo kikaba cyaritabiriwe kuburyo budasanzwe dore ko cyaba cyaritabiriwe n’abasaga ibihumbi icumi, ibi bikaba bije byiyongera kubwitabire bw’ibitaramo kubanyamusanze muri uyu mwaka wa 2012 aho byatumye abahanzi benshi batekereza kuba bajya bahitamo gukorera ibitarao muri uyu mujyi aho kubikorera i Kigali nkuko byari bisanzwe ari nabyo duheraho tuvuga ko uyu mujyi muri uyu mwaka ari wo wayoboye ibitaramo bya Muzika mu Rwanda.

Iki gitaramo kikaba cyararanzwe n’udushya twinshi kuva mu myiteguro yacyo ukagera mu gitaramo nyirizina.

Iki gitaramo cyari cyatewe inkunga na sosiyete y’itumanaho AIRTEL nayo yagaragaje ko ikunda Muzika kandi ishishikajwe no guteza imbere muzika nyarwanda nkuko bigaragara kubirango bikikije uru rubyiniro (Stage)

Mu mafoto reba uko byari byifashe:

Bari gutunganya ibyuma

Akarasisi k’abamotari kubufatanye na Airtel

Ubwinshi bw’abitabiriye igitaramo ntibwababuzaga kwidagadura

King James yahageze muri kajugujugu maze si ukwishimana n’abafana be karahava

Dore uko urubyiniro rwari rwifashe hamaze kugoroba

About Us - Press Kit - Links - Contact Us - Adress - Help/F.A.Q - Sitemap - Credits GO UP
© 2008-2012 Copyright = TOP 5 SAI Inc. | ALL RIGHTS RESERVED