Adress - Help/F.A.Q - Sitemap
Home - About Us - Press Kit - Links - Contact Us - Partners
TOP5SAI Services
Products
TOP5SAI Projects
Artists
Producers
TOP5SAI Studios

Artist of The Week

Mr Gloire

Abahanzi babarizwa muri Label ya TOP5SAI basusurukije intore ziri mungando karahava!

Abahanzi babarizwa muri Label ya TOP5SAI basusurukije intore ziri mungando karahava!.

Ku cyumweru gishize abahanzi babarizwa muri Label ya TOP5SAI Music bataramiye abasore n’inkumi basaga 600 bari mu ngando kuri site ya Rwaza mu kigo cya Marie Reine ho mu karere ka Musanze.

Iki gitaramo kikaba cyarabanjirijwe n’ikiganiro uru rubyiruko rwagejejweho muri gahunda yo kwihangira imirimo cyatanzwe n’umuyobozi wa TOP 5 SAI aho yakanguriye uru rubyiruko gukangukira imirimo yose irufasha kwihesha agaciro ndetse no kugahesha igihugu byose biganisha ku iterambere.

Urubyiruko rwatangaga ibitekerezo cyuma y’ikiganiro

Nyuma y’iki kiganiro uru rubyiruko rukaba rwarakurikiranye igitaramo cy’abahanzi banyuranye barimo:

Maylo, Erasm, Franck Kay, Mr Gloire ndetse na The bless aba basore bakaba barasusurukije iki gitaramo kuburyo bukomeye.

Dore uko byari byifashe mu mashusho:

Umuhanzi Maylo niwe watangije igitaramo

Yaje kunganirwa n’umuhanzi ERASM washimishije abari muri iki gitaramo dore ko yabacurangiye guitar mu ndirimbo z’imahanga maze ibintu bikaba ibindi!

Hakurikiyeho Erasm wageze kurubyiniro maze yaririmba indirimbo ze nka Ritha salle yose igatanira kubyina!

Hakurikiyeho Mr Gloire nawe werekanye ko ashoboye HIP HOP muburyobudasubirwaho doreko ari n’umwe mubahanzi bashyize ahagaragara album zabo kandi zifatika

Iki gitaramo kikaba cyasojwe na The Bless dore ko twavuga ko we yari iwabo kuko nawe kuri ubu ari muri izi ngando ziri kubera i Rwaza nawe akaba yashimishije aba bajene

About Us - Press Kit - Links - Contact Us - Adress - Help/F.A.Q - Sitemap - Credits GO UP
© 2008-2012 Copyright = TOP 5 SAI Inc. | ALL RIGHTS RESERVED