Adress - Help/F.A.Q - Sitemap
Home - About Us - Press Kit - Links - Contact Us - Partners
TOP5SAI Services
Products
TOP5SAI Projects
Artists
Producers
TOP5SAI Studios

Artist of The Week

Mr Gloire

Inama ya mbere nyunguranabitekerezo ku izamuka rya muzika n’abahanzi nyarwanda mu Intara y’amajyaruguru.

Ku munsi w’ejo tariki 27 ugushyingo ku kigo cy’imyidagaduro cya Musanze, ikigo cyashinzwe na TOP5SAI (Musanze Entertainment Center) habaye inama nyunguranabitekerezo ku iterambere rya Muzika mu ntara y’amajyaruguru.

Abitabiriye inama nyunguranabitekerezo yo kuwa 27/11/2012

Iyi nama ikaba yarabaye kubutumire bwa TOP 5 SAI, aho yari ihuje abafite aho bahuriye n’iterambere rya Muzika ndeste n’abawukora yaba Muzika Gakondo cyangwa se muzika ya Kizungu,

Ino nama yari yitabiriwe n’abahanzi bagera kuri 47 baturutse mu turere 5 tugize intara y’amajyaruguru aritwo: Musanze, Burera, Gakenke, Rulindo ndetse na Gicumbi,muri aba bahanzi hakaba harimo abahanzi bahanga kandi bakaririmba indirimbo gakondo z’umuco nyarwanda, abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana ndetse n’abahanzi bahimba kandi bakaririrmba indirimbo zishingiye kumico y’ahandi.

Umwe mubitabiriye inama atanga ibitekerezo

Iyi nama yari yitabiriwe kandi n’abanyamakuru bakora ku maradiyo ya RC Musanze ndetse na Radio ishingiro ya Gicumbi, yitabiriwe n’abateza muzika imbere mu buryo bunyuranye (promoters) ndetse n’abanyamastudio n’aba producers.

Bwana Ndungutse Christian umwe mubatanze ibiganiro

Iyi nama yaranzwe n’ibiganiro bitandukanye bivuga ku iterambere rya muzika mu Rwanda muri rusange no mu ntara y’amajyarugu by’umwihariko: Aho hagarutswe ku mateka yaranze abahanzi n’ikorwa rya Muzika mu myaka itanu ishize, ikiganiro kuburyo muzika ihagaze muri iki gihe mu ntara y’amajyaruguru, ikiganiro kumahirwe ahari muri iki gihe (opportunities) yafasha abahanzi gutera imbere, ndetse no gukorera mu matsinda aho abitabiriye inama barebeye hamwe inzitizi zituma Muzika n’abayikora badatera imbere uko bikwiye, ndetse no kurebera hamwe ibyakwiye kuranga umuhanzi nyawe ndetse hakabaho no gushyirwa mu byiciro kw’abahanzi bihereye kubikorwa byabo n’igihe bamaze muri uyu mwuga.

Abitabiriye inama nyunguranabitekerezo bakorera muma tsinda

Nyuma y’ibi biganiro ndetse no gukorera mu matsinda hakaba habayeho kungurana ibitekerezo ku cyakorwa mu rwego rwo guteza imbere muzika n’abahanzi aho uzanga abahanzi bafite inzitizi z’urusobe nko kubura ubuvugizi mu nzego zitandukanye, kuba benshi mubafite impano yo guhanga baba badafite ubushobozi bwo gutunganya ibihangano byabo, kuba hari benshi bitwikira izina ry’ubuhanzi bagakora ibikorwa bitabahesha agaciro no kuba benshi mubakora ibikorwa by’ubuhanzi batababyarira umusaruro washobora kubatunga.

Bwana Twizerimana Clément (Akarere ka Musanze) aganira n’abitabiriye inama

Bwana Twizerimana Clément, ushinzwe siporo n’umuco mu karere ka Musanze witabiriye iyi nama akaba yashimiye cyane TOP5SAI yatekereje iki gikorwa cyo guhuza abahanzi ngo barebere hamwe icyakorwa mu guteza imbere Muzika isigasira ibyiza by’umuco nyarwanda kandi akibutsa abahanzi ko gushyira hamwe bituma abantu babona ubufasha kandi bikanaborohera kwishakira no kwishakamo ibisubizo.

Umwe mubahanzi agaragaza ibyavuye mubiganiro byo mu matsinda

Mu myanzuro yafashwe, uwambere ukaba wabaye uwo gushyiraho ihuriro rihuza abafite aho bahuriye n’iterambere rya Muzika n’abahanzi mu ntara y’amajyaruguru rikaba urwego rukuru rwita ku izamuka rya Muzika yaba iya gakondo y’umuco nyarwanda ndetse n’ishingiye ku mico y’ahandi. uru rwego rukazaba rufite kandi inshingano yo gukora ubuvugizi ndetse no gufasha abahanzi gushakira imiti ibibazo bahura nabyo ndetse no kubashyira mu byiciro buri gihe cy’amezi atandatu tutibagiwe no kubategurira amarushanwa.

Hakaba hashyizweho komite y’agateganyo igizwe n’abantu 8, igiye kunononsora uburyo iri huriro rizajya rikoramo mugihe cy’ukwezi kumwe hakaba indi nama izashiraho inzego z’iri huriro.

TOP5SAI yateguye iyi nama ikaba ifite gahunda yo gukomeza iki gikorwa mu zindi ntara ndeste no mujyi wa Kigali mu rwego rwo gufasha abakora muzika nyarwanda kuburyo mu gihe gito muzika izaba ikorwa n’ababigize umwuga ubafitiye akamaro ndetse ukakagirira n’igihugu.

About Us - Press Kit - Links - Contact Us - Adress - Help/F.A.Q - Sitemap - Credits GO UP
© 2008-2012 Copyright = TOP 5 SAI Inc. | ALL RIGHTS RESERVED