Adress - Help/F.A.Q - Sitemap
Home - About Us - Press Kit - Links - Contact Us - Partners
TOP5SAI Services
Products
TOP5SAI Projects
Artists
Producers
TOP5SAI Studios

Artist of The Week

Mr Gloire

Jacky Chandiru, umwe mubahanzikazi bakunzwe muri Uganda mu gitaramo i Musanze!

Jacky Chandiru, umwe mubahanzikazi bakunzwe muri Uganda mu gitaramo i Musanze!

Kuri iki cyumweru, tariki 25 ugushyingo 2012, abakunzi bamuzika mu mujyi wa Musanze bakorewe igitaramo gikomeye cyateguwe na TOP 5 SAI ubwo hari gahunda yo kumurika kumugaragaro album ya gatatu y’itsinda Urban Boys.

Iki gitaramo cyari cyitabiriwe n’abahanzi bafite amazina azwi ku rwego rwa Africa y’iburasirazuba (East Africa) baturuka mu gihugu cya Uganda aribo Washington usanzwe azwi cyane mugutunganya indirimbo (producer) ndetse na Jacky Chandiru uzwi cyane mu ndirimbo nka Gold Digger.

Washington, Jacky na Alexis Muyoboke Manager wa Urban Boyz

Aba bahanzi bakaba bari baje baherekeje itsinda rya Urban Boys muri iki gitaramo cyo kumurika Album yabo ya gatatu bise " BATATU KURUGAMBA".

Benshi mubitabiriye iki gitaramo bakaba baravugagako bazanywe no kureba bwambere mu mateka y’ibitaramo bya Muzika kureba abahanzi bakunzwe muri Uganda uko bari buze kuryoshya iki gitaramo.

Iki gitaramo cyari giteguranywe ubuhanga n’itsinda rya TOP5SAI rishinzwe gutegura ibirori ndetse n’ibitaramo (TOP 5 EVENT MANAGEMENT DPTMT) kuko ibintu byose wasangaga biri kuri gahunda

Producer Jean Luc akaba na Sound Engeneer wa TOP 5 SAI niwe wari ashinzwe ibyuma byamuzika muri iki gitaramo.

Muri iki gitaramo byumwihariko, abahanzi b’i Musanze bagaragaje ko bashoboye Muzika aho babifashijwemo na live band baririmbaga kandi bagacuranga mu buryo bwa Live muri bo twavuga nka Mr Gloire, Maylo, The Bless, Franck Kay, Erasm ndetse na Young Grace bose bagiye bagaragaza udushya tudasanzwe.

Hakaba kandi hari n’umuhanzi AMA G THE BLACK ukora injyana ya HIP HOP uri kwigaragaza muri Kigali muri ino minsi ndetse n’itsinda Jaguar Unity ryari ryaturutse i Rusizi.

Dore uko byari byufashe mu mafoto:

AMA G The Black kuri stage

Young Grace kurubyiniro nawe yashimishije benshi

Washington we yaririmbimbye indirimbo yahimbiye abana ari kumwe nabo ndetse anaririmbana n’abamaman bari bitabiriye igitaramo

Itsinda Urban Boyz naryo ryigaragaje kandi rinagaragaza ko rifite abakunzi benshi muri Musanze

Mu gusoza igitamo haje umuhanzi wari utegerejwe nabenshi ariwe Jacky Chandiru (aha abantu bose bari bamutegereje...)

Jacky Ageze kuri Stage:

Mugusoza yarirmbanye na Urban Boyz yitwa Take it Off:

Iki gitaramo kikaba cyarangiye abantu bose batabyifuza kuko bumvaga cyakomeza. Benshi mubari bacyabiriye bakaba bemeza ko cyaba kiri mubitaramo byiza kandi bikomeye byigeze bitegurwa muri uyu mujyi wa Musanze.

About Us - Press Kit - Links - Contact Us - Adress - Help/F.A.Q - Sitemap - Credits GO UP
© 2008-2012 Copyright = TOP 5 SAI Inc. | ALL RIGHTS RESERVED