Adress - Help/F.A.Q - Sitemap
Home - About Us - Press Kit - Links - Contact Us - Partners
TOP5SAI Services
Products
TOP5SAI Projects
Artists
Producers
TOP5SAI Studios

Artist of The Week

Mr Gloire

Bamwe mu bagize Mountain Gorilla Shaolin Temple bakorewe isuzuma ribazamura mu ntera.

Ni kuri icyi cyumweru, tariki ya 18/11/2012 ubwo Mountain Gorilla Shaolin Temple, imwe mu matsinda akina umukino wa Kung-Fu ku kigo cya Musanze Entertainment Center yakoraga isuzuma rigamije kuzamura mu ntera bamwe mu bayigize.

Ngiyo ikipe ya Mountain Gorilla Shaolin Temple mu myiyereko.

Iri suzuma ryakorewe abakinnyi mu byiciro bitandukanye hakurikijwe ikigero barimo n’inzego bari basanzwemo. Mu rwego rwambere rw’abarimu harimo Nzitabimfura Musafiri (Shi-fu) na Ndagijimana J. Pierre (Si-sock). Mu rwego rwa kabiri rw’abarimu harimo Niyogisubizo Dieudonee (Si-Sock). Mu rwego rwa gatatu harimo Sabato Emmanuel (Jun-Bao) ufite imyaka 10 y’amavuko.

JPEG - 77.8 kb
JPEG - 60.9 kb

Uhereye hejuru, ni abakinnyi bane bazamuwe mu ntera hamwe n’abarimu babo. Hepfo ni Nzitabimfura Musafiri yambikwa umukandara w’umukara.

Bwana NDIZEYE MANZI Bosco, Mwarimu mukuru w’umukino wa Kung-Fu mu Rwanda, ari nawe wari umutumirwa mukuru, yavuze ko ari amahirwe ntagereranywa ku batuye Akarere ka Musanze, kuba bifitiye ikigo nk’iki gifasha urubyiruko gukora siporo no kwidagadura kandi binyuze mu mucyo. Ashishikariza n’urundi rubyiruko kwitabira gukora siporo kuko birufasha kugira ubuzima buzira umuze, bityo rukabasha kuzuza inshingano zarwo.

JPEG - 67.8 kb

Bwana Ndizeye Manzi Bosco, Umwarimu mukuru wa Kung-Fu mu Rwanda

Hatanzwe n’ibihembo ku banyeshuri bakina muri iryo tsinda rya Kung-Fu bagize amanota meza mu ishuri kurusha abandi.

JPEG - 77.5 kb

Nguwo Sabato Emmanuel ashyikiriza igihembo cye ababyeyi be

Mu ijambo ryavuzwe n’umwe mu babyeyi bari bitabiriye uwo munsi, yashimiye TOP 5 SAI inkunga y’ibikorwa n’ibitekerezo idahwema gutera ikigo cya Musanze Entertainment Center, nacyo kikabafasha kurera no guha abana babo ubumenyi butandukanye kandi bubafitiye akamaro. Yaboneyeho no guhamagarira abandi babyeyi guha abana babo amahirwe yo gukurikirana inyigisho n’ubumenyi butangirwa muri iki kigo.

JPEG - 53.7 kb

Patrick Uwineza, umuyobozi wa TOP 5 SAI ari nayo muterankunga mukuru w’iki kigo, yavuze ko biteganyijwe gukomeza gahunda nk’izi z’imikino n’ibitaramo ndetse no gutanga ibihembo ku banyeshuri bagize amanota meza mu yandi matsinda y’urubyiruko akorera muri iki kigo.

JPEG - 43.8 kb
About Us - Press Kit - Links - Contact Us - Adress - Help/F.A.Q - Sitemap - Credits GO UP
© 2008-2012 Copyright = TOP 5 SAI Inc. | ALL RIGHTS RESERVED