Adress - Help/F.A.Q - Sitemap
Home - About Us - Press Kit - Links - Contact Us - Partners
TOP5SAI Services
Products
TOP5SAI Projects
Artists
Producers
TOP5SAI Studios

Artist of The Week

Mr Gloire

MAYLO

UMUHANZI MAYLO

Maylo ni muntu ki? Amazina nyakuri y’umuhanzi MAYLO ni “MUHIRWA Issa”. Uyu musore yavukiye mu karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, yavutse ku itariki ya 12/9/1992. Yavutse mu muryango w’abana batanu, akaba ari umwana wa kabiri; ni imfubyi kuri se. Hamwe n’umuryango we, basengera mu idini ya Islam.

Maylo ni umunyeshuri mu mwaka wa gatanu, mu ishami ry’Indimi, ku kigo cya APRODESOC – NEMBA. Kuri ubu, atuye mu Karere ka Musanze, ari naho akorera, akanatunganyiriza ibihangano bye mu nzu itunganya ikanashyira ahagaragara ibihangano mu buryo bw’amajwi, ubugeni n’amashusho “TOP 5 S.A.I”.

Maylo ni umuhanzi wandika akanaririmba indirimbo mu njyana ya HIP HOP. Gukunda iyi njyana byatangiye ubwo yigaga mu mashuri abanza, yumva ibihangano by’abahanzi b’ibyamamare nka 2 Pac, DMX, NAS na The Game.

Urugendo rwa Maylo muri Muzika:

Yinjiye muri muzika mu kwezi kwa 12/2009, ubwo yakoraga indirimbo ye ya mbere “INKOVU”, muri TOP 5 SAI STUDIO, hamwe na producer Junior. Kubera ubuhanga yagaragaje haba mu buryo iyi ndirimbo yari ihimbye, ndetse no mu buryo yayiririmbye, TOP 5 SAI yamwemereye kumukorera indi ndirimbo ya kabiri, nibwo yakoraga indirimbo yise “ISHAVU”, yaje gukundwa cyane kubera ubutumwa bwiza bwari buyirimo, bituma ihita ikorerwa amashusho ku bufatanye na TOP 5 SAI na Plan B Multimedia yo mu gihugu cy’Ububirigi. Iyi ndirimbo yacishijwe kenshi kuri RTV.

Maylo yaje kwinjira muri gahunda y’abahanzi bafashwa na TOP 5 SAI mu mushinga wayo yise “TOP 5 SAI FUTURE TALENT PROJECT”, mu cyiciro cyawo cya mbere mu mwaka w’2010.

Indirimbo z’umuhanzi Maylo

Maylo amaze gushyira ahagaragara indirimbo 6 yakoze ku giti cye:

- Inkovu,
- Ishavu,
- Umutwaro,
- Ibereshi na
- Mpishurira
- Imvururu z’isi

Umwa indirimbo HARUNDI WAJE, Mpishuririra n’Imvururuzisi, za audio:

muri zo harimo indirimbo zinyuranye z’amashusho:

- Indirimbo NKORE IKI yakoranye na Franc Kay wayireba hano:

- Ishavu wayireha aha hasi:

- n’ibereshi nayo wareba hano:

Afite izindi 4 yakoranye n’abandi bahanzi:

- Ndakuzirikana ft Malous Maombi,
- Kiss Life ft Malous Maombi na Jackson

Ibitaramo

Umuhanzi Maylo yagiye agaragara mu bitaramo nka: Bye bye vacances/ Musanze 2010, Bye bye vacance/ Musanze 2011, Musanze super stars concert/ Gakenke, Never again concert/ Gisenyi, Launch ya NEG - J The General/ Musanze, live concert ya top 5 sai future talent season 2/ Musanze na launch ya album y’umuhanzi Mr Gloire/ Musanze.

Web sites

WWW.top5sai.com, WWW.ibishya.buz, WWW.inyarwanda.com, WWW.youtube.com, WWW.igihe.com na WWW.kigali today.com Nk’ubutumwa atanga ku bakunzi be, Maylo abasaba kumushyigikira kugirango arusheho gutera imbere, guteza imbere impano ye n’igihugu cye muri rusange.

Asaba kandi abafite ibikorwa bitandukanye biteza imbere abahanzi (promoters), ko baharanira icyateza imbere abahanzi n’ibihangano byabo batagendeye ku marangamutima cyangwa izindi mpamvu bwite, kuko muzika nyarwanda ni agaciro ka buri wese ufite iyo mpano kandi ushobora no kuyikoresha.

About Us - Press Kit - Links - Contact Us - Adress - Help/F.A.Q - Sitemap - Credits GO UP
© 2008-2012 Copyright = TOP 5 SAI Inc. | ALL RIGHTS RESERVED