Adress - Help/F.A.Q - Sitemap
Home - About Us - Press Kit - Links - Contact Us - Partners
TOP5SAI Services
Products
TOP5SAI Projects
Artists
Producers
TOP5SAI Studios

Artist of The Week

Mr Gloire

Igitaramo cyo kumurika album "KORA NDEBE" y’umuhanzi SEMANZA J. BAPTISTE (JABA STAR) CYO KUWA 11/11/2012. Ibintu byari ibicika!

IGITARAMO CYO KUMURIKA ALBUM KORA NDEBE Y’UMUHANZI SEMANZA JEAN BAPTISTE (JABA STAR) CYO KUWA 11 UGUSHYINGO 2012.

Mu karere ka musanze kuri iki cyumweru tariki 11 ugushyingo 2012 habereye igitaramo cy’imbaturamugabo nkuko byari biteganijwe cyo kumurika album y’umuhanzi JABA STAR, uyu akaba ari umuhanzi uririrmba kandi akanabyina imbyino za kinyarwanda.

Indirimbo ze zikaba zizwiho kugira ubutumwa butaka u Rwanda nk’ indirimbo ikundwa na bose yise « NJYE NDAVUGA U RWANDA » benshi bakunda kwita GENDA RWANDA URATENGAMAYE, ndetse n’indi yise « VUGA NUMVE IRUTWA NA KORA NDEBE ».

JABA Star waje aherekejwe n’itorero rye ndetse n’abakinnyi ba film nyarwanda yiswe Bazumirwa ndetse n’abandi bahanzi banyuranye bakaba bashimishije abari bitabiriye igitaramo.

Iki gitaramo likaba cyatangijwe n’itisinda ricuranga rikanaririmba mu buryo bw’imbona nkubone rya TOP 5 LIVE BAND, ryatangiye rigacishaho umuziki mu ndirimbo zitandukanye ryaje gusubiramo indirimbo yanyuze bensh cyane yo mu kirimi cy’abasipanyolo maze abari mu gitaramo bose barahaguruka baragatamba,

Baje gukurikirwa kuri stage n’abahanzi nka Tonton Cadet, Mr Gloire, The Bless, Bruno , itsinda Dream Boys,

Intore Tuyisenge, Itorero Imena na JABA Star baririmbye muburyo bwa live babifashijwemo na TOP 5 LIVE BAND bakanamurika indirimbo zigize album « KORA NDEBE », Abakinnyi ba film Bazumirwa muri comedi ndetse n’umukinnyi uzwi ku izina rya Samusure nawe washimishije cyane abari bitabiriye igitaramo,

Intore Massamba akora live nawe maze abantu si ukunyeganyega karahava, akurikirwa na Jay Polly waririmbye kandi agacuranga live maze agashimisha cyane abakunzi be kugeza ubwo bamuteruye bakamushyira mu kirere akaririmba indirimbo yose ari mu birere kubera kunezereza abakunzi be.

Iyi concert ikaba yaranzwe na gahunda ndetse n’umwihariko wo kuba abasore n’inkumi bagize TOP 5 LIVE BAND bacurangiye neza abahanzi bagiye bakora live kuburyo abaribaje muri iki gitaramo bose (baba abahanzi ndetse n’abakunzi ba Muzika) buri wese yatahaga avuga ati bacurangaga nkagirango ni CD kandi nirebera n’amaso yanjye ibyo barimo gucuranga.

Ibi byose uyu muhanzi akaba yabifashijwemo na company ya TOP 5 SAI ari nayo yari umuterankunga mukuru w’iki gitaramo.

Ibitaramo biryoshye nkibi bikaba biteganijwe gukomeza mu minsi itaha dore ko mu mpera z’ukwezi kw’Ugushyingo hateganijwe imurikwa rya Album y’itsinda Urban Boys naho mu kwa 12 hakaba hateganijwe imurikwa rya Album y’umuhanzi King James n’abandi.

Dore uko byari bimeze mu mafoto:

About Us - Press Kit - Links - Contact Us - Adress - Help/F.A.Q - Sitemap - Credits GO UP
© 2008-2012 Copyright = TOP 5 SAI Inc. | ALL RIGHTS RESERVED