TOP 5 LIVE MUSIC BAND IKOMEJE GUSUSURUTSA ABANYAMUSANZE
Kumugoroba wo kuri iki cyumweru itsinda ry’abasore baririmba mu buryo bwa live ribarizwa muri TOP 5 SAI ryaraye ritaramiye abakunzi ba muzika muri Hotel Hom Inn iherereye mu mujyi wa Musanze.

Iki gitaramo cyari cyitabiriwe cyene cyane n’abayobozi ndetse n’abantu bakuru kikaba cyabasusurukije kuburyo kuva gitangira kurinda gisozwa abacyitabirirye bari bari kubyina bakajya bananyuzamo bakaza kubyinanan cyangwa kuririmbana n’abacuranzi ba live band.

Iki gikorwa cyo gukora ibitaramo binyuranye mu buryo bwa live music kikaba kizakomeza kugenda gikorerwa ahantu hatandukanye nko muri za hotel mu mashuri ndetse n’ahandi hantu hahurira abantu benshi.
Muri iki gihe cy’ibiruhuko abagize iri tsinda bakaba bifuza gusangira ubumenyi n’abifuza kwiga gucuranga yaba nka guitars cyangwa se piano aho rikorera ku kigo cya Musanze Entertainment Center
Dore uko byari byifashe mu mafoto:



Iri tsinda bikaba biteganijwe ko rizongera kugaragara mu gitaramo cyo kumurika album “ KORA NDEBE IRUTA VUGA NUMVE” y’umuhanzi JABA star kizabera mu karere ka Musanze tariki ya 11 ugushyingo 2012.