Adress - Help/F.A.Q - Sitemap
Home - About Us - Press Kit - Links - Contact Us - Partners
TOP5SAI Services
Products
TOP5SAI Projects
Artists
Producers
TOP5SAI Studios

Artist of The Week

Mr Gloire

Musanze, ahantu nyaburanga wakwiye gutemberera: Ishyamba rya NKOTSI na BIKARA (01-11-2012)

Ishyamba rya NKOTSI na BIKARA rihererereye mu karere ka Musanze mu murenge wa Nkotsi rikaba ribumbatiye byinshi mubijyanye n’ubukerarugendo bushingiye kumateka ari nayo mpamvu RDB yarigize hamwe mu hantu nyaburanga hakorerwa ubukerarugendo mu gihugu cyacu.

Nk’uko twabisobanuriwe n’umukozi wa RDB, muri iri shyamba niho abami b’u Rwanda bimikirwaga, bakahaherwa n’imitsindo, uhereye kuri Gihanga Ngoma Ijana! Muri iri shyamba kandi, ubasha gusobanukirwa akamaro k’ABIRU mu mateka yo mu gihe cy’abami.

Iyo uhageze utambagizwa ahantu hatandukanye hafi hegitari zisaga 22 ukabonamo ibiti by’inganzamarumbo bigaragaza ahahoze urugo rw’umwami,

Iriba bavomagamo amazi umwami yakarabaga, (rifite amateka maremare...)

Aho umwami yakarabiraga,

Hari ibindi byinshi ibi twaberetsenibyo kubakumbuza aya mateka kuko buri cyose gifite amateka yacyo muri iri shyamba.

Uretse ibijyanye n’amateka yo kwimika abami, iri shyamba rigaragaramo n’urusobe rw’ibinyabuzima bitandukanye, nk’inyoni z’amoko asaga 81, urusamagwe, ingwe, ibiti n’ibyatsi karemano, umwuka mwiza w’amahumbezi n’ibindi byinshi, byose hamwe binogeye amaso kandi bigatuma umuntu agubwa neza.

Abifuza rero ahantu ho gutemberera, kandi bifuza kumenya byinshi ku mateka y’uburyo Abami b’u Rwanda bimikwaga, Ishyamba rya Nkotsi na Bikara ni kimwe mu bimenyatso bike bisigaye by’umwimerere biranga umuco Nyarwanda ushingiye ku mateka.

Ubaye ukeneye kujyayo mu rwego rwokwidagadura TOP 5 SAI ikaba yakurangira ibisabwa ndetse ikanabigufashamo watwandikira kuri iyi e mail: top5sai@yahoo.fr

About Us - Press Kit - Links - Contact Us - Adress - Help/F.A.Q - Sitemap - Credits GO UP
© 2008-2012 Copyright = TOP 5 SAI Inc. | ALL RIGHTS RESERVED