Adress - Help/F.A.Q - Sitemap
Home - About Us - Press Kit - Links - Contact Us - Partners
TOP5SAI Services
Products
TOP5SAI Projects
Artists
Producers
TOP5SAI Studios

Artist of The Week

Mr Gloire

ITSINDA RYA TOP 5 LIVE MUSIC BAND RYACURANGIYE ABAMOTAR BO MUKARERE KA MUSANZE (31/10/12012)

ITSINDA RYA TOP 5 LIVE MUSIC BAND RYACURANGIYE ABAMOTAR BO MUKARERE KA MUSANZE

Kuri uyu wagatatu tariki ya 31 ukwakira itsinda rya TOP 5 LIVE MUSIC BAND ryacurangiye abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto bazwi ku izina ry’abamotars bibumbiye muri koperative ihuza abamotari bakorera mu mujyi wa Musanze izwi ku izina rya COTAMONO. Iki gikorwa kikaba cyabereye ku kigo cy’imidagaduro cya Musanze (Musanze Entertainment Center) Nyuma yo gusoza inteko rusange y’iyi coperative.

Iki gikorwa kikaba cyakozwe kuri gahunda y’imikoranire isanzwe iranga abanyamuryango b’iyi cooperative ndetse na TOP 5 SAI ibaha serivisi mubijyanye n’amajwi ndetse n’amashusho.

Kuri izi serivisi zari zisanzwe zitangwa na TOP 5 SAI hakaba haniyongereyeho gahunda zo gufasha abanyamuryango b’iyi coperative y’abamotari kwidagadura mugihe bahuye haba mu minsi mikuru bakora cyangwa se inteko rusange bagenda bakora

Ibi bikaba bikorwa mu rwego rwo gukomeza guteza imbere muzika nyarwanda aho abahanzi bacuranga muburyo bwa live (imbona nkubone) bakoresha ibyuma byabugenewe.

Abashoboye gukurikirana iki gikorwa twakwita igitaramo cy’umwanya muto basaga 400 bakaba babyishimiye kandi bakifuza ko byajya bikorwa kenshi.

Iyi gahunda ya TOP 5 LIVE MUUSIC BAND yo gucuranga live ikaba izakomeza kugenda ikorerwa amatsinda atandukanye y’abakorera mu karere ka Musanze ndetse no hirya no hino mu ntara y’amajyaruguru nko mu mashuri no mu masoko.

About Us - Press Kit - Links - Contact Us - Adress - Help/F.A.Q - Sitemap - Credits GO UP
© 2008-2012 Copyright = TOP 5 SAI Inc. | ALL RIGHTS RESERVED