Adress - Help/F.A.Q - Sitemap
Home - About Us - Press Kit - Links - Contact Us - Partners
TOP5SAI Services
Products
TOP5SAI Projects
Artists
Producers
TOP5SAI Studios

Artist of The Week

Mr Gloire

MUSANZE ENTERTAINMENT CENTER IRIFUZA GUTANGIZA IKIPE Y’UMUKINO W’AMAGARE MU KERERE KA MUSANZE (25/10/2012)

MUSANZE ENTERTAINMENT CENTER, ikigo giteza imbere siporo, umuco, ubumenyi ndetse n’imyidagaduro mu karere ka Musanze kirifuza kuba cyatangiza umukino w’amagare mu karere ka Musanze.

Bwana Isaac aho babika amagara y’ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare

kumunsi w’ejo umujyanana muri iki Kigo bwana Isaac ari kumwe n’umuyobozi wa TOP 5 SAI ariyo yanagize igitekerezo cyo gutangiza iki kigo bakaba barasuye ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare mu Rwanda aho iri mu myitozo doreko iki kigo nacyo kiri gutegura amarushanwa y’amagare mu minsi mike iri imbere.

Bamwe mubagize ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare n’umutoza wabo

Ibi bikaba byarakozwe mu rwego rw’ingendo shuri ziteganijwe mu rwego rwo kureba icyateza imbere Musanze Entertainment Center dore ko hari abantu benshi bafite impano zitandukanye bashobora kubyaza umusaruro tutibagiwe n’iyo kunyonga igare.

Muri uru rugendo abahagarariye Musanze Entertainment Cent bakaba barabashije guhura no kuganira n’umutoza ndetse n’itsinda rikorana nawe akazi ko gutoza no kwita kubakinnyi b’ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare mu Rwanda.

Abakinnyi n’abatoza iyo barangije imyitozo bakorana inama yaburi munsi bakareba uko imyitozo yagenze

Banabonanye kandi n’ushinzwe ibya tekiniki muri federation y’umukino w’amagare mu Rwanda Bwana Rafiki Jean de Dieu nawe wishimiye iki gitekerezo cyo kuba haboneka ikipe y’abakora uyu mukino mu karere ka Musanze

Habayeho kandi kuganira n’abakinnyi b’uyu mukino w’amagare mu Rwanda batangaje uko uyu mukino uhagaze ndetse n’ushaka kuwujyamo inzira yanyuramo. Umukinnyi wabigize umwuga Adrien NIYONSHUTI akaba yaratangaje ko nubwo biba bitoroheye ushaka kujya muri uyu mukino bitewe n’uburyo kuwukora bisaba amikoro menshyi yaba ayo kugura ibikoresho bijyanye n’igare ubwaryo ndetse n’amikoro ajyanye no kwiyitaho no kwita kumubiri mu buryo buhoraho ariko bidakwiye guca na gato intege uwifuza kuwutangira kuko umuntu atangira gahoro gahoro akabasha no kuba yabona abaterankunga.

Tubibutseko uyu mukinnyi Adrien NIYONSHUTI ari mubakinnyi bahesha u Rwanda ishema mu marushanwa mpuzamahanga atandukanye muri iki gihe akaba ari nawe uherutse kwegukana irushanwa rya Kigali city tour

Aha Adrien akaba ari kumwe na Isaac ndetse na Patrick nyuma y’imyitozo

About Us - Press Kit - Links - Contact Us - Adress - Help/F.A.Q - Sitemap - Credits GO UP
© 2008-2012 Copyright = TOP 5 SAI Inc. | ALL RIGHTS RESERVED