Adress - Help/F.A.Q - Sitemap
Home - About Us - Press Kit - Links - Contact Us - Partners
TOP5SAI Services
Products
TOP5SAI Projects
Artists
Producers
TOP5SAI Studios

Artist of The Week

Mr Gloire

ERASM

ERASM

UMUHANZI ERASME Amazina yombi y’umuhanzi Erasme ni KAMAYIRESE Erasme. Yavutse ku itariki ya 02/06/1989, mu Karere ka Musanze ho mu Ntara y’Amajyaruguru. Yavutse ari ikinege, abana na nyina umubyara naho se yitabye Imana. Erasme yarangije amashuri yisumbuye ahahoze ari muri ETO – Muhima, ubu akaba abarizwa i Musanze ari naho akorera, akanatunganyiriza ibihangano bye muri TOP 5 SAI STUDIO.

Erasme ni umuhanzi wandika akanaririmba indirimbo mu njyana ya R&B. Akunda kandi injyanya ya POP. Gukunda izi njyana bituma anazinyuzamo ibihangano bye, byakomotse ku bahanzi b’ibyamamare yumvana ubuhanga, kuri we akumva ari indashyikirwa muri muzika, abo ni nka Usher na Justin Timberlake bo ku mugabane wa Amerika, ndetse n’umuhanzi Nyarwanda Faycal.

Amateka ya Erasme muri muzika Erasme yatangiye gukunda muzika kuva akiri umwana. Ubwo yari afite imyaka 12 yabarizwaga mu itorero ryahoze ari irya komini Kigombe mu mwaka wa 2001. Yaje kwinjira mu itsinda ryabyinaga imbyino za kizungu (Dance moderne) mu mwaka wa 2003; mu mwaka wa 2005 nibwo umuhanzi Erasme yatangiye kwandika indirimbo ndetse n’imivugo aho yafashaga bamwe muri bagenzi be kubandikira indirimbo. Mu mpera z’umwaka wa 2011 yabashije kugirana ikiganiro n’umukuru wa TOP 5 SAI Studio, amwemerera gukora indirimbo yitwa UMUKAZANA, ari nayo yamuhesheje amahirwe yo kwinjira mu itsinda ry’abahanzi bafashwa n’iyo studio muri gahunda yayo ya “TOP 5 SAI future talent project”. Si ukuririmba no gusiga gusa, umuhanzi Erasme afite n’impano yo gushushanya.

Indirimbo Erasme amaze gushyira ahagaragara

Indirimbo z’amajwi
- Umukazana,
- Indatwa,
- Sindyama,
- Ese urabibona?,
- Nakuota ft Malous Maombi na
- Nimuze ft Mr Gloire.
- Sinamurenganya

Izi ndirimbo yazikoreye muri TOP 5 SAI Izindi ndiribo yakoreye mu yandi ma studio nka JFB Studio (Arashamaje, Umwihariko na Nzakugwa inyuma ft Chriss Chittah), , Amani Studio (Garuka, Ni wowe gusa, Emera ft SS, Shira impumu ft SS na Genza gake ft all stars from Musanze) no muri Lucky Studio (Mfite undi ft BS Group).

Indirimbo z’amashusho Indatwa, Garuka, Ni wowe gusa, Shira impumu ft SS na Genza gake ft all stars from Musanze

Ibitaramo • TIGO CONCERT/MUSANZE • BYE BYE VACANCE 2010 & 2011 CONCERTS/MUSANZE • LAUNCH YA ALBUM YA NEG-J THE GENERAL/MUSANZE • MUSANZE SUPER STARS CONCERT/ GAKENKE • LAUNCH YA ALBUM YA Mr GLOIRE/MUSANZE

Urubuga rwa Interineti www.top5sai.com, www.libino.com, www.inzira.com, www.inyarwanda.com, www.igihe.com na www.izubarirashe.com

Kuri ubu, Erasme aritegura gukomeza amashuri ye muri kaminuza ndetse akanagura ubumenyi bwe muri muzika. Nk’ubutumwa ku Banyarwanda muri rusange no ku bakunzi ba muzika by’umwihariko, arabashishikariza gushyigikira isura nyakuri y’ubuhanzi Nyarwanda kugirango abafite iyo mpano ibashe kubagirira akamaro.

About Us - Press Kit - Links - Contact Us - Adress - Help/F.A.Q - Sitemap - Credits GO UP
© 2008-2012 Copyright = TOP 5 SAI Inc. | ALL RIGHTS RESERVED