Adress - Help/F.A.Q - Sitemap
Home - About Us - Press Kit - Links - Contact Us - Partners
TOP5SAI Services
Products
TOP5SAI Projects
Artists
Producers
TOP5SAI Studios

Artist of The Week

Mr Gloire

BRIGHT GIRLS

BRIGHT GIRLS

BRIGHT GIRLS NI BANTU KI?

BRIGHT GIRLS ni itsinda ry’abahanzikazi rigizwe n’abakobwa babiri, IRADUKUNDA Debut ConsoleeDebby na MUKAMABANO GlorioseGloriabakaba bose biga mu mwaka wambere mu ishuri ry’itangazamakuru muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda.

Bright Girls yatangiye mu Ugushyingo 2011 yitwa Lucky Girls nyuma yo kwitabira amarushanwa ya Hanga umurimo yari yateguwe na MINICOM bakabasha kwegukana umwanya wa kane mu ruhando rw’abahanzi barimo bamwe bakomeye mu gihugu nka Dany [The Brothers],Munyanshoza Dieudonnee,Samputu Jean Paul nabandi. Nyuma yo kwibonamo ubushobozi bwo kuririmba bahisemo kwishyira hamwe bibumbira mu itsinda bise Lucky Girls nyuma ryaje guhinduka Bright Girls. Mu kwezi kwa mbere 2012 nibwo bashyize ahagaragara indirimbo yabo ya mbere bise NJYE NAWE ikozwe na producer Jean Luc muri Top 5 Sai itarabashije kumenyekana cyane ariko benshi bemeza ko ari nziza. Indirimbo yabo ya kabiri bise BUZACYA yasohotse muntangiriro z’ukwezi kwa kane ikozwe na Fazzo.

Bemeza ko nubwo gutera imbere bigoranye bafite icyizere ko umuziki wabo uzagera kure kuko hari bamwe bakomeje kubafasha mu buryo butandukanye nk’imiryango yabo, ubuyobozi bwa Top 5 Sai bubafasha mu gukora indirimbo zabo, Man Ibrah na William babaha inkunga y’ibitekerezo. Bavuga ko bamaze gukora indirimbo eshanu harimo ebyiri zasohotse NJYE NAWE na BUZACYA naho izindi zikaba zikiri gutunganwa na Producer Jean Luc. NJYE NAWE ikaba ariyo yakorewe amashusho.

About Us - Press Kit - Links - Contact Us - Adress - Help/F.A.Q - Sitemap - Credits GO UP
© 2008-2012 Copyright = TOP 5 SAI Inc. | ALL RIGHTS RESERVED