Adress - Help/F.A.Q - Sitemap
Home - About Us - Press Kit - Links - Contact Us - Partners
TOP5SAI Services
Products
TOP5SAI Projects
Artists
Producers
TOP5SAI Studios

Artist of The Week

Mr Gloire

Franc Kay

BIOGRAPHIE DE FRANCK KAYIRANGA (Fanck Kay)

 Amazina: François KAYIRANGA
 Igihe yavukiye: 07/12/1992
 Aho yavukiye: Akarere ka Musanze, Intara y’Amajyaruguru
 Igihugu: u Rwanda
 Ibyo akora: Umunyeshuri, Umuhanzi wandika kandi akanaririmba -indirimbo zitandukanye (Interprète)
 Injyana: RnB, Variété
 Igihe yatangiriye kuririmba: 2010

 Label (Inzu atunganirizamo muzika): TOP 5 SAI MUSIC

 Urubuga rwa internet: www.top5sai.com/franck kay

Franky Kay ni muntu ki?

Franck Kay yakuriye mu Karere ka Musanze. Yavutse ari impfura mu muryango w’abana 6, abahungu bane n’abakobwa babiri. Mu mwaka wa 2003 ni bwo Franck Kay yatangiye kumva akunze kuririmba. Yahise yinjira muri Chorale y’abana y’Itorero ry’Abapentekote. Ariko mu mwaka wa 2004, igihe mujyi wa Musanze (witwaga umujyi wa Ruhengeri muri icyo gihe) haberaga igitaramo cya KIDUMU umuhanzi w’icyamamare wo mu gihugu cy’u Burundi, nibwo Franky Kay yagize amahirwe ya mbere yo kuririmbira imbere y’abantu benshi. Abisambwe n’uyu mustari w’ I Burundi, Franky Kay yasubiyemo imwe mu ndirimbo ze mw’ijwi rye. Kuva icyo gihe Franck Kay ntiyahwemye kugaragaza ko akunda umuziki.

Mugihe cyo mu bwana bwe ndetse naho atangiriye gukura yakunze kumva indirimbo z’abastari b’injyana ya RnB ndetse n Pop y’Abanyamerika nka R KELLY na MICHAEL JACKSON. Icyo gihe na none yakundaha no kwandika imivugo mukinyarwanda. Mu mwaka wa 2008 ni bwo igihangano cye yise «RUTABIKANGWA» cyaje ku mwanya wa kabiri mu marushanwa yari yateguwe ku rwego rw’Akarere ka Burera mu rwego rwo kurwanya icyorezo cya sida mu rubyiruko.

Gutangira umuziki: Muri Nzeri 2009, ubwo TOP 5 SAI yari yateguye igitaramo mu mujyi wa Musanze, Franck Kay yahuriyemo na Dany umwe mu bagize groupe The The Brothers akaba n’umuvugizi wayo wari urimo gukorana na TOP5SAI. Dany Amaze gutangazwa n’impano za Franky Kay, umwana wari ukiri muto, Dany yaje kuganira ibye n’ubuyobozi bwa TOP 5 SAI byaje no kuviramo Franck Kay guhabwa amahirwe yo gutunganyirizwa ibihangano muri studios za TOP 5 SAI nyuma yo kuganira no gusaba uruhushya ababyeyi ba Franky Kay. Ababyeyi be bamwemereye kumwohereza agakurikira ibijyanye na musika no guhanga ariko akajya akomeza gushyira imbere kwiga amasomo asanzwe.

Muri Mutarama 2010 Franck yagiye muri studios za TOP 5 SAI gutunganya indirimbo ye ya mbere yise «KUBWANJYE OYA». Iyi ndirimbo yari ikozwe n’umutangizi muri muzka, yatangaje benshi cyane bitewe n’ubuhanga yari ikoranye nyuma yaje no guhita clip y’amashusho mu minsi mike yakurikiye. Ni muri ubwo buryo umwaka wakurikiyeho Franck Kay yaje kwibona muri gahunda y’abahanzi baterwa inkunga kandi bagakurikiranirwa hafi n’umushinga wa TOP5SAI FUTURE TALENT icyiciro cya mbere Kubera gukora ibintu mu buryo bwa gihanga (professionnel) Franck Kay azwi cyane mu ndirimbo nyinshi nka:

  Ndacyakwibuka yakoranye na The Bless
  Muri Inzirakarengane
  Kuki ari njye
  Turengere Ibidukikije yatewe inkunka na REMA n’indi ndirimbo yitwa
  O Rita

Franck Kay amaze gukora ibitaramo byinshi yakoreye ahantu hatandukanye nka Musanze mu Ruhengeri, Rubavu ku Gisenyi, I Kigali, ndetse no muri Kaminuza Nkuru y’U Rwanda y’I Butare mu Karere ka Huye. Uretse kandi kujya mu bitaramo, indirimbo za Franky Kay zinyura no ku maradiyo anyuranye yo mu Rwanda nka RC Musanze, RC Huye, Radio 10, Radio Rwanda, Voice of Africa Kigali. Ikindi kandi, ibitekerezo bye binatambuka mu Kinyamakuru Imwaho Nshya ndetse no ku mbuga za internet nka igihe.com ndetse na inyarwanda.com.

Kuri ubu gahunda Franky Kay ateganya imbere ni nyinshi. Abifatanyije n’amasomo ye muri informatique, Franck Kay arimo gutegura album ye ya mbere izaba ari solo. Iyi album izabanzirizwa no gushyira ku mashusho izindi ndirimbo ebyiri zizaboneka kuri iyo album. Izo ndirimbo ni KUKI ARI NJYE na O RITA.

About Us - Press Kit - Links - Contact Us - Adress - Help/F.A.Q - Sitemap - Credits GO UP
© 2008-2012 Copyright = TOP 5 SAI Inc. | ALL RIGHTS RESERVED