Adress - Help/F.A.Q - Sitemap
Home - About Us - Press Kit - Links - Contact Us - Partners
TOP5SAI Services
Products
TOP5SAI Projects
Artists
Producers
TOP5SAI Studios

Artist of The Week

Mr Gloire

Group EZOB iririmba indirimbo zo guhimbaza Imana ibahishiye byinshi!

GROUPE EZOB iririmba indirimbo zo guhimbaza Imana ibahishiye byinshi

Bamwe mubagize Group EZOB

Groupe EZOB ni itsinda ry’abanyeshuri biga mu ishuri ryisumbuye rya Mariya umwamikazi ry’i Rwaza rikaba ryarahoze ryitwa APEDI Rwaza, iri tsinda rikaba rikora umurimo wo kuvuga ubutumwa bw’Imana ribinyujije mu kuririmba.

Iri tsinda rikaba ryaratangiye gukora ibi bikorwa mu mwaka wa 2007 ubwo abanyeshuri bo muri iri shuri bagize igitekeezo cyo kwihuza kugirango barusheho gukorera Imana ariko batanibagiwe gufashanya mu buzima bwo ku ishuri cyane cyane mu bijyanye n’amasomo.

Tukaba twaganiriye n’umwe mubahagarariye iri tsinda tumubaza icyo ijambo EZOb bisobanura akadusubiza muri aya Magambo: " EZOB ubundi ni agati abanya isilaheli bakoreshaga mugusiga amabara y’inkingi y’inzu zabo kugirango atandukane n’amazu y’abanyagiputa" tumubajije icyatumye bahitamo iri jambo akaba yatubwiye ko barihisemo nk’ikimenyetso gitanga ubutumwa kandi nabo bari batangije iri tsinda intego nyamukuru ariyo gutanga ubutumwa bw’Imana babinyujije mu kuririmba.

Muri uyu mwaka w’amashuri wa 2012 itsinda EZOB ryo mu ishuri ryisumbuye rya Marie Reine bakaba bagera kuri 25 baturuka mu matorero atandukanye.

Kamwe mu dushya abagize group EZOB muri uyu mwaka wa 2012 bafitiye abakunzi babo by’umwihariko akaba ariko batangiye gukora bwambere ibihangano bitunganirijwe muri studi zabugenewe (Production) aho kuri ubu bashyize ahagaragara indirimbo yabo yambere bakoreye muri imwe mu ma studios ya TOP 5 SAI.

Iyi ndirimbo yabo yambere bashyize ahagaragara ikaba yitwa NTACYOMFISE ushobora kuyumva hano:

Iyi ndirimbo n’ubwo ari iyambere ariko ikaba igaragaza ubunararibonye ababasore n’inkum bafite mu kuririmba dore ko bamaze imyaka igera kuri itanu n’ubwo bamwe bagenda barangiza hazamo abandi

Bakaba bateganya ko iki gikorwa cyo gutunganya indirimbo haba mu buryo bw’amajwi ndetse n’amashusho muri studio kigiye gukomeza gushyirwaho ingufu kugirango ubutumwa bujye bugera no hanze y’ishuri ryabo kandi bakore ibihangano bizahoraho

Bakaba bifuza inkunga iyo ariyo yose muri iki gikorwa gishya batangiye dore ko ubushobozi bwo kubikora babubona muburyo butaboroheye cyane ko bose baba ari abanyeshuri ariko bikaba bitabaca intege.

Bakaba barahisemo studios za TOP5SAI bitewe n’uko abanyeshuri besnhi bataha muduce twinshi twigihugu kandi studios za TOP5SAI zikaba zitari kure cyane y’aho biga ndeste banayiziho ubunararibonye n’imikorere myiza.

Bakaba bashoje ikiganiro twagiranye nabo bashimira abakomeza kubaba hafi ndetse n’ubuyobozi bw’ishuri ryabo bwabahaye uruhusa rwo kuza gutunganyiriza iki gihangano cyabo muri TOP5SAI.

Ushobora kuyumva hano

About Us - Press Kit - Links - Contact Us - Adress - Help/F.A.Q - Sitemap - Credits GO UP
© 2008-2012 Copyright = TOP 5 SAI Inc. | ALL RIGHTS RESERVED