Adress - Help/F.A.Q - Sitemap
Home - About Us - Press Kit - Links - Contact Us - Partners
TOP5SAI Services
Products
TOP5SAI Projects
Artists
Producers
TOP5SAI Studios

Artist of The Week

Mr Gloire

TOP 5 SAI COMPANY YASUWE NA CHAIRMAN W’URUGAGA RW’ABIKORERA KURI UYU WA KABIRI TARIKI 02/UKWAKIRA/2012

TOP 5 SAI COMPANY YASUWE NA CHAIRMAN W’URUGAGA RW’ABIKORERA KURI UYU WA KABIRI TARIKI 02/UKWAKIRA/2012

(Ubanza ni CEO wa PSF bwana Hannington Namara, akurikiwe na Chairman wa PSF ku rwego rw’igihugu Bwana MBUNDU Faustin, hagati ni Bwana UWINEZA Patrick, Umuyobozi wa TOP5SAI, iruhande hari Umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe ubukungu Bwana Mugenzi Gerome ndetse n’uhagarariye PSF mu ntara y’amajyaruguru bwana MUNYANKUSI Jean Damascène)

Kuri uyu wagatatu tariki 2 ukwakira 2012, uhagarariye urugaga rw’abikorera mu Rwanda Bwana MBUNDU Faustin (CHAIRMAN / PRIVATE SECTOR FEDERATION) hamwe n’abamuherekeje barimo abayobozi bakuru ba PSF (CEO & COO), uhagarariye PSF ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru, abahagarariye ubuyobozi bw’Intara y’amajyaruguru ndetse n’akarere ka Musanze n’abandi bashyitsi batandukanye basuye Intara y’amajyaruguru banasura ama company abikorera harimo na TOP5SAI .

TOP5S.A.I. (Sound, Arts & Image) ikaba ari company imaze kuba inararibonye mubijyanye na Entertainment ndetse no guteza imbere muzika nyarwanda ifite icyicaro ndetse n’ibikorwa bitandukanye mu ntara y’amajyaruguru mu mujyi wa Musanze.

Abashyitsi bakigera ku kigo cya TOP 5 SAI giteza imbere imyidagaduro ndetse no kwihangira umurimo (Musanze Entertainment Center) bakiriwe n’indirimbo zicuranzwe mu buryo bwa live music n’imikino by’amwe mu matsinda y’urubyiruko akorera kuri iki kigo.

Uru rugendo rwari rugamije ahanini kureba intambwe abikorera bo mu ntara y’amajyaruguru bamaze kugeraho ariko by’umwihariko TOP 5 SAI yagaragaje ko imaze gukataza mukuba yatanga serivise zinoze kandi kurwego mpuza mahanga.

Abashyitsi bamurikiwe kandi banasobanurirwa birambuye TOP 5 SAI, uko ukora n’imigambi ifite kugirango ikomeze kugeza ku bayigana serivisi y’indakemwa.

Kuva itangiye gukora mu mwaka wa 2003, TOP 5 SAI ubwo yari studio nto cyane ikora ibikorwa byo gufata amashusho ikaba itarasibye kunoza iimikorere ndetse no gukura aho abakenera serivise zayo zitandukanye bakomeje kugenda bayigana bavuye hirya no hino mu gihugu no hanze y’u Rwanda ari nako igenda irushaho kuba inararibonye mu bijyanye no gutunganya no gushyira ahagaragara ibihangano mu buryo bw’amajwi, ubugeni n’amashusho kandi ikaba inunguka umunsi ku wundi indi mishinga mishya kandi ifitiye akamaro kanini abatuye Akarere ka Musanze by’umwihariko, n’igihugu muri rusange.

Abahisti batambagijwe kandi berekwa uko serivisi zitangwa muri TOP 5 SAI uhereye kuri reception, ukajya muri Management, ukajya muri department ya Audio Production (igizwe n’amastudio abiri afata akanatunganya amajwi akorera rimwe) ukajya muri department yaVideo production aho muri iki gice abasuze beretswe imwe mu mishinga iri gukorwa izashyirwa ahagaragara iri ku rwego mpuza mahanga (3D Projects), basura Label ya TOP 5SAI Music ishami rishora imari mubahanzi nyarwanda, ndetse banasura bimwe mubikorwa bya Musanze Entertainment Center aho basusurukijwe na TOP5 LIVE MUSIC BAND.

Barangije iki gikorwa cyo gusura TOP 5 SAI ndetse n’abandi b’ikorera bari batoranijwe uruzinduko rw’aba bayobozi rukaba rwakomereje mu nzu mberabyombi y’I Fatima ahabereye inama nyungurana bitekerezo ku iterambere ry’urugaga rw’abikorera mu ntara y’amajyaruguru ndetse n’iterambere ry’abikorera muri iyi ntara.

Abasuye TOP 5 SAI bishimiye uburyo bakiriwe, bashima kandi ingufu TOP 5 SAI ishyira mu kwiteza imbere no guteza imbere Akarere ikoreramo.

About Us - Press Kit - Links - Contact Us - Adress - Help/F.A.Q - Sitemap - Credits GO UP
© 2008-2012 Copyright = TOP 5 SAI Inc. | ALL RIGHTS RESERVED