Adress - Help/F.A.Q - Sitemap
Home - About Us - Press Kit - Links - Contact Us - Partners
TOP5SAI Services
Products
TOP5SAI Projects
Artists
Producers
TOP5SAI Studios

Artist of The Week

Mr Gloire

Mr Gloire

BIOGRAPHIE DE MUCYO GLOIRE ( Mr GLOIRE)

- Amazina Gloire MUCYO
- Igihe yavukiye 08/03/1999 (12 years old)
- Igihugu Rwanda
- Icyo akora Umunyeshuri, Umuhanzi wandika akanaririmba
- Injyana aririmbamo Hip hop
- Igihe yatangiriye 2010

Label TOP 5 SAI MUSIC

Mr Gloire ni umuhanzi w’umana ubusanzwe amazina ye y’ababyeyi yitwa MUCYO Gloire, akaba ri umuhanzi wandika akanaririmba indirimbo zo mu bwoko bwa HIP HOP, akaba yaravutse ku tariki ya 8/03/1999 mu karere ka musanze intra y’amajyaruguru y’u Rwanda.

UBUTO BWE / Enfance

Mr Gloire n’umwana wavutse mu muryango w’abana batanu akaba ari umwana wa kane nyuma ya bakuru be bane ndetse na mushiki we umwe akaba arerwa n’ababyeyi be bombi akaba ari aba kristo bo mu dini y’abadiventistes ari naho yatangiriye gukunda muzika ubwo yajyaga kuririmbira muri chorale y’abana murusengero rw’abadiventiste hagati y’imyaka ya 2007 na 2009, mubuto bwe kandi akaba yaranakinaga football akaba yaranashoboye kujya mu marushanwa y’abana ariko impano ya muzika akaba ariyo yakomeje kujgenda ijya mbere aho yagiye ashobora gusohokana na bakuru be mubitaramo bisanzwe byabaga byateguwe mu karere ka Musanze ari naho yaje kuvana amahirwe yo gutangira gushyira ahagaragara impano ze. Umuhanzi Mr Gloire akaba yibona cyane mu ndirirmbo za HIP HOP na RAP akaba akunda cyangwa yibona mu bahanzi nka RIDER Man ndetse n’umuhanzi EMINEM.

UBURYO YINJIYE MURI MUZIKA

Mr Gloire yatangiye muzika muburyo budasubirwaho ubwo yari yitabiriye igitaramo cyari cyateguwe na TOP 5 SAI aho umuyobozi wayo bwana Patrick UWINEZA yari amaze kwemerera uwaba afite impano kuba yayigaragaza agahabwa amahirwe yo kujya gukorerwa indirimbo muri imwe mu ma studios ya TOP 5 SAI, Mr Gloire akaba yaraje gusaba MC Pierrot mic ngo nawe yereke public yari aho ibyo azi kandi bikaza kurangira ahise anegukana amahirwe yo kuba yakora indirimbo nk’uko yari yabisezeranijwe. Bitewe n’uko Mr Gloire yari yigaragaje kandi ari umwana muto w’imyaka icumi ubuyobozi bwa TOP5SAI bwgombye kubanza kwegera ababyeyi be bukabasaba uruhusa rwo kuba yakorerwa indirimbo, nyuma yuko byemewe Mr gloire yahise akorerwa indirimbo ye yambere yise « UKO BIRI » na producer Jean Luc KISSA iyi ndirimbo ikaba yaranakunzwe cyane n’abantu benshi.

Nyuma y’igihe kitari kirekire iyi ndirimbo ikaba yaraje no gukorerwa amashusho kubufatanye bwa TOP 5 SAI na Company ya Plan B MULTIMEDIA yo mu gihugu cy’ububiligi, iyi clip video ikaba yaraje gukundwa cyane kuko iri muri clip yacishijwe kenshi kuri TVR. Nyuma yaho nawe akaba yaraje gutoranywa nk’umwe mubahanzi babarizwa muri gahunda y’umushinga wiswe « TOP 5 SAI Future talent » mu cyiciro cya mbere.

Nyuma y’iyi ndirimbo akaba yarakoze n’izindi nyinshi :

1. UKO BIRI

2. UBUHEMU

3. BARAVUGA

4. UMUBYEYI GITO Ft Jay POLLY & Franck Kay

5. UKO DUKORA Ft KAMICHI & The Bless

6. WARAKOE Ft The Bless ft MALOUS & Franck Kay

7. UMUBYEYI GITO RMX ft The Bless

8. N’IZIBIKA Ft Yves

9. MFIT’INZOZI

10. MFIT’IJAMBO

11. URUNGANO

12. GLOIRE A DIEU

13. NDAGISHA INAMA

14. BARAVUGA Remix

15. UKO BIRI Remix

CLIP VIDEO :

1. UKO BIRI

2. UMUBYEYI GITO RMX

3. MFITE INZOZI

4. MFITE IJAMBO

CONCERTS :
-  Bye bye vacance Musanze 2009
-  Bye bye vacance Musanze 2010
-  Bye Bye vacance Musanze 2011
-  Album Lunch ya T Family Gisenyi
-  Bye bye vacance Gisenyi 2011
-  Mini concert Gakenke
-  Launch ya Jack B (Musanze)
-  Launch ya NEG G (Musanze)
-  Launch Babou (Kigali)
-  Launch ya KAMICHI (BUTARE-HUYE) UNR
-  Final Talent detection 1st season (Kigali)
- Album launch ya Album MFITE INZOZI i Musanze

IBIGANIRO :

-  Kuri radio Rwanda, kuri RC Musanze, Radio ISHINGIRO, Voice of Africa, RC HUYE, n’izindi

WEB SITES :

-  Izuba rirashe,
-  Igihe.com
-  Inyarwanda.com
-  You tube.com
-  Umuseke.com

IBYO ARI GUKORA NDETSE N’IBYO ATEGANYA MU MINSI YA VUBA Mr Gloire ubu akomeje amasomo ye mu mashuri yisumbuye ndetse akaba ateganya no gukomeza muzika ye ndetse akanayagura akomeza gukorana indirimbo n’bandi bahanzi nyuma yo gushyira kumugaragaro album ye yambere yise MFITE INZOZI .

About Us - Press Kit - Links - Contact Us - Adress - Help/F.A.Q - Sitemap - Credits GO UP
© 2008-2012 Copyright = TOP 5 SAI Inc. | ALL RIGHTS RESERVED