Adress - Help/F.A.Q - Sitemap
Home - About Us - Press Kit - Links - Contact Us - Partners
TOP5SAI Services
Products
TOP5SAI Projects
Artists
Producers
TOP5SAI Studios

Artist of The Week

Mr Gloire

Ku kigo cya MUSANZE ENTERTAINMENT CENTER hatangijwe amahugurwa y’urubyiruko

Aya mahugurwa yatangijwe ku mugaragaro tariki ya 20/9/2012 n’ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, akaba afite n’uburezi mu nshingano ze mu Murenge wa Muhoza, mu Karere ka Musanze.

Aya mahugurwa azatangirwa mu kigo cyashyiriweho urubyiruko cyo muri aka Karere cyiswe “MUSANZE ENTERTAINMENT CENTER”; hazahugurwa urubyiruko rw’abasore n’inkumi basaga 25. Ni amahugurwa ahamije kwigisha uru rubyiruko kwihangira imirimo kugirango rwivane mu bukene.

Aya mahugurwa yateguwe kandi ashyirwa mu bikorwa n’umushinga “TECHNO SERVE”, agashami ka “STRIDE”, ukaba ugamije guteza imbere urubyiruko binyuze muri gahunda zo kurufasha kwihangira imirimo no kuruhuza n’ibigo by’imari bikarwowohereza kubona inguzanyo, dore ko akenshi usanga urubyiruko rubura igishoro, yemwe nta n’imitungo ihagije rufite rwatangaho ingwate zarufasha kubona inguzanyo mu bigo by’imari ngo rutangire imishinga.

Umushinga “TECHNO SERVE” ni umushinga w’Abanyamerika ukorera mu bihugu biri mu nzira y’iterambere, by’umwihariko mu Karere k’ibiyaga bigari ukorera mu gihugu cya Kenya, Uganda n’Urwanda. Mu gihugu cyacu, ukorera mu Turere dutandukanye turimo n’Akarere ka Musanze.

Ibi rero bikaba bifitiye akamaro aka Karere by’umwihariko, ndetse n’igihugu muri rusange, kuko bizafasha urubyiruko guhindura imibereho rugakora imishinga irufitiye akamaro, aho kwishora mu bikorwa birutesha agaciro bikaba byanadindiza gahunda z’iterambere ry’igihugu.

About Us - Press Kit - Links - Contact Us - Adress - Help/F.A.Q - Sitemap - Credits GO UP
© 2008-2012 Copyright = TOP 5 SAI Inc. | ALL RIGHTS RESERVED