Adress - Help/F.A.Q - Sitemap
Home - About Us - Press Kit - Links - Contact Us - Partners
TOP5SAI Services
Products
TOP5SAI Projects
Artists
Producers
TOP5SAI Studios

Artist of The Week

Mr Gloire

UMUHANZI BINNY RELAX

UMUHANZI BINNY RELAX

Ku itariki 10 Nzeri 1986, mu Kagari ka Kagarama, Umurenge wa Gatenga ho mu Karere ka Kicukiro, mu mujyi wa Kigali havutse umwana w’umuhungu, abamwibarutse bamwita BINEZERO Gilbert. Yaje asanga bakuru be babiri na mushiki we, nyuma havuka abandi barumuna be babiri.

Afite imyaka umunani y’amavuko, we n’umuryango we berekeje i Bukavu, nyuma y’imyaka ibiri bagaruka mu Rwanda, berekeza i Kibogora, ahahoze ari i Cyangugu, aha ni kwa Nyirakuru ubyara nyina. Ni naho yarangirije amashuri abanza, atangira amashuri yisumbuye mu Rwunge rw’Amashuri rwa Rambura, ahiga icyiciro rusange cy’imyaka itatu. Mu mwaka wa kane, yoherejwe muri College Nyemeramihigo, ahahoze ari i Gisenyi, aharangiriza amashuri yisumbuye. Yakomereje amashuri ye muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda i Huye, ariko mu mwaka wa 2010, byabaye ngombwa ko ahagarika amashuri ye kubera impamvu bwite, yerekeza mu mujyi wa Graz, ho mu gihugu cya Australia.

Mu mpera z’umwaka wa 2010, yagarutse mu Rwanda, atura mu Mujyi wa Kigali. Mu mwaka wa 2012, yinjiye mu bahanzi bafashwa na TOP 5 SAI Studio, niko gutura mu mujyi wa Musanze kugeza ubu.

Izina Binny Relax ryaturutse ku izina ye bwite ryagiye rihindurwa. Akiri umunyeshuri mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye, Binezero yakinaga imikino ya Kung-Fu na Karate, akaba kandi atarakundaga kuvuga. Ibyo rero byatumaga abantu bamubona nk’umugome, bityo biranaborohera gufata izina rye Binezero, barigira Bin, ariko nabyo ntibibanyure, bongeraho Laden.

Iri zina ntiryamushimishaga, niko gukuraho Laden, ashyiraho Relax. Nyuma yaje kumenya ko Bin, uretse kuba izina ry’ikihebe, mu rurimi rw’Icyongereza binasobanura ikarito cyangwa ikindi gikoresho babikamo ibindi, rimwe na rimwe bagashyiramo ibyamaze kwitwa umwanda. Kuri Bin yongeraho “ny” bihinduka Binny Relax

Binny Relax muri Muzika

Uyu muhanzi agira ati: “Usibye no kuba narakuze ndirimba muri Chorale, umuziki mbona ari nk’indwara navukanye, kuko iyo ntawukora wo umbuza Amahoro. Gusa mu bisekuruza byanjye, n’ubwo benshi nabamenye ndi mukuru, uretse marume uzi gucuranga Piano, kandi nawe namumenye naratangiye kuririmba, nta wundi muntu nzi wo mu muryango wanjye navuga ko nakuyeho kwandika indirimbo no kuziririmba.

N’ubwo kugeza ubu ntacuranga, amaherezo y’inzira ni mu nzu, kuko natangiye kubyiga, kandi mbyiga nk’umwuga, simbyiga nk’uwikinira”.

Arongera ati: “usibye kuba ubuzima mbufata nk’urugendo buri muntu akora agana ku gasongero k’inzozi ze, ngira byinshi bimfasha gukomeza uru rugendo, nko kuba ntinya nkanaharanira guca intege abampanze amaso ari njyewe biturutseho, kuba mpa agaciro igituma menyana n’abantu, igihe bo bakigiha agaciro, kuba nkifite ibimfasha gukora mu nganzo, kandi nkabona ko hari icyo bimarira abaha umwanya ukomeye ikiva muri iyo nganzo.

Mu buzima kandi mbabazwa n’uwansuzugura cyangwa akampemukira yitwaje icyo akeka ko amariye, nkanababazwa no kuba umuntu yangana anyizeyeho ubufasha singire icyo mumarira, kabone n’ubwo naba ntari mbifitiye ubushobozi”.

Indiriimbo afite kugeza ubu

• Avance (Nasanze Mama ari mabukwe : 2009) • Sabina : 2010 • Hazacya Rwanda : 2011 • Tonto :2012 • Ni uyunguyu : 2012 • Agahomamunwa :2012 • Nzakujyana • Niguseguse : 2012

Kuri ubu, umuhanzi Binny Relax, bakunze kwita Tonto, arimo gutegura clip video z’indirimbo ze, no gushyira ahagaragara Album ye ya mbere « AGAHOMAMUNWA ».

Urubuga rwa internet www.top5.com, www.inyarwanda.com na www.igihe.com

About Us - Press Kit - Links - Contact Us - Adress - Help/F.A.Q - Sitemap - Credits GO UP
© 2008-2012 Copyright = TOP 5 SAI Inc. | ALL RIGHTS RESERVED