Adress - Help/F.A.Q - Sitemap
Home - About Us - Press Kit - Links - Contact Us - Partners
TOP5SAI Services
Products
TOP5SAI Projects
Artists
Producers
TOP5SAI Studios

Artist of The Week

Mr Gloire

UMUHANZI FRED NGO NIWE NA HIP POP MU RUGENDO RWE MURI MUZIKA

Mu mazina ye yombi, uyu muhanzi yitwa “Fred RWIGEMA”, yavukiye mu Karere ka Masaka ho mu gihugu cya Uganda, ku itariki ya 17 Mutarama 1993. Fred ni umunyeshuri mu mwaka wa nyuma w’amashuri yisumbuye, muri Nelson Mandela Education Center, mu ishami rya Construction. Kuri ubu, Fred abarizwa mu mujyi wa Musanze

Uyu muhanzi yandika, akanaririmba indirimbo mu njyana ya HIP HOP. Akunda injyana kuko imufasha gusobanura neza ibyo abona mu buzima bwa buri munsi.

Fred yatangiye gukunda muzika akiri umwana muto. Mu mwaka wa 2008, nibwo yatangiye kujya yigana kuririmba indirimbo z’umuhanzi Lil Wayne. Nyuma yaho yatangiye guhimba indirimbo ze bwite, ariko nti yahita abona uburyo bwo kuzikora muri studio.

Dore indirimbo yahereyeho ahimba: Imboni y’Imana, Inzozi n’indi yise Iyi si. Iyi ndirimbo ya nyuma niyo yahereyeho atunganya mu buryo bw’amajwi (Audio) muri studio ya TOP 5 SAI ikorera mu Karere ka Musanze, nyuma yo kuganira n’umukuru w’iyo studio akamwemerera kumukorera indirimbo mu buryo bwa Promotion.

Kubwe, ashimira cyane TOP 5 SAI n’ubuyobozi bwayo kuko bakora ibishoboka ku rwego rwabo ngo bateze imbere Abahanzi na muzika Nyarwanda.

Fred arimo gukora indirimbo nshya y’amajwi yise "Baravuga", ikazajya ahagaragara mu gihe gito. Ateganya kandi gukomeza muzika, kuko ariyo nzira abona imworoheye yo kunyuzamo ubutumwa yifuza kugeza ku mbaga y’abantu.

About Us - Press Kit - Links - Contact Us - Adress - Help/F.A.Q - Sitemap - Credits GO UP
© 2008-2012 Copyright = TOP 5 SAI Inc. | ALL RIGHTS RESERVED