Adress - Help/F.A.Q - Sitemap
Home - About Us - Press Kit - Links - Contact Us - Partners
TOP5SAI Services
Products
TOP5SAI Projects
Artists
Producers
TOP5SAI Studios

Artist of The Week

Mr Gloire

UMUHANZI FEARLESS MURI TOP 5 SAI

UMUHANZI FEARLESS MURI TOP 5 SAI

Mu mazina ye nyakuri, yitwa MBARUSHIMANA Claude, akaba yaravutse ku itariki ya 1/1/1991, mu Murenge wa Muhoza, ho mu Karere ka Musanze, ni naho abarizwa kugeza ubu.

Uyu muhanzi yatangiye gukunda muzika kuva akiri umwana, ndetse yanaririmbye mu makorali atandukanye yo mu Idini y’Abaporotesitanti, yo muri aka Karere.

Guhera mu mwaka wa 2010, yatangiye guhimba indirimbo, mu mwaka wa 2012 nibwo yasohoye indirimbo ye ya mbere yise “UBUZIMA”, ayikoreye muri TOP 5 SAI Studio. Indirimbo ze ziri mu njyana ya HIP POP kandi si Gospel, n’ubwo yaririmbye Igihe kirekire mu makorali ya gikirisitu. Nyuma y’indirimbo “Ubuzima”, yashyize ahagaragara izindi ebyiri (2) z’amajwi “Inzitane n’Intumwa”, akaba afite n’indi yise “Ubuzeho” ikirimo gutunganywa muri studio, ikazasohoka mu gihe gito.

Avuga ko yahisemo kuririmba muri iyi njyana kuko ayumva nk’injyana ikesha umutima; ni injyana imuha uburyo bwo kuvuga ibyo atekereza n’ibyo abona bibi cyangwa byiza, kandi akabasha kuyitangiramo ubutumwa yumva bwafasha abantu kubana neza kandi mu mahoro.

Fearless yahisemo TOP 5 SAI nka Studio yamufasha gutunganya ibihangano bye kuko ayibonamo ubushobozi buhagije bwo kumutunganyiriza ibihangano ku buryo bw’umwuga, ikaba kandi ari studio abona imufasha gutera imbere no guteza imbere impano ye, cyane cyane ko imufasha mu buryo bwa promotion kandi nta kiguzi.

Fearless arateganya gusohora izindi ndirimbo mu buryo bw’amajwi ndetse n’amashusho, dore ko afite nyinshi zanditse, atarabasha gutunganya muri studio, ariko abona nta mpamvu yo gucika intege kuko ngo n’ubwo urugendo ari rurerure, buri ntambwe ateye iba imwegereza agasongero.

About Us - Press Kit - Links - Contact Us - Adress - Help/F.A.Q - Sitemap - Credits GO UP
© 2008-2012 Copyright = TOP 5 SAI Inc. | ALL RIGHTS RESERVED