Adress - Help/F.A.Q - Sitemap
Home - About Us - Press Kit - Links - Contact Us - Partners
TOP5SAI Services
Products
TOP5SAI Projects
Artists
Producers
TOP5SAI Studios

Artist of The Week

Mr Gloire

TOP 5 SAI Music yashyize ahagaragara indirimbo MFITE INZOZI y’umuhanzi Mr Gloire

TOP 5 SAI Music yashyize ahagaragara indirimbo MFITE INZOZI y’umuhanzi Mr Gloire

UMUHANZI Mr Gloire Yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo yitiriye album ye yambere « MFITE INZOZI »

Kumyaka 12, gusa umuhanzi Mr Gloire akomeje kwigaragaza ndetse anagaragaza urwego rushimishije muzika nyarwanda iri kugenda igeraho akaba ari umuhanzi w’umwana wandika akaniririmba indirimbo mu njyana ya HIP HOP, akaba abarizwa munzu itunganya muzika kandi igafasha abahanzi (Label ) ya TOP5SAI. Iyi video wayireba kuri iyi link :

Uyu muhanzi Mr Gloire akaba amaze iminsi mike amuritse album ye yambere yise « MFITE INZOZI » igizwe n’indirimbo 14. Kuri ubu uyu muhanzi akaba ari umunyeshuri mu mashuri yisumbuye akaba akunze gukora muzika yiwe mubiruhuko kuberako igihe cyamasomo aba adashobora kuboneka hanze y’ishuri.

Benshi bakunze kwibaza niba kuba akora ibikorwa bye by’ubuhanzi akiri muto bitaba bituma ateshukwa kunshingano ze nyamukuru zo kwiga ariko we ubwe, ababyeyi be ndetse n’abarezi be dore ko yiga mu kigo cy’abihaye Imana bakaba bemeza ko iyi mpano ye yo kuririmba itabangamira na gato amasomo ye ahubwo ko usanga ari umwana ufungutse cyane mu muntwe, umwana w’umuhanga mu ishuri ugira hejuru ya 75%, uzi icyo ashaka kandi akarangwa no kugira inama bagenzi be haba kwishuri ndetse no murundi rungano mugihe cy’ibiruhuko.

Mr Gloire kandi akaba yemeza ko usibye kuba adakunze kugaragara hirya no hino mubikorwa by’ubuhanzi cyane cyane mu mujyi wa Kigali, ari umwe mubahanzi bato bakora ibihangano byiza kandi bifite ubutumwa bufatika, buri wese yakwiye gushaka akumva kandi akanareba.

Usibye indirimbo zigera kuri 14 z’amajwi, Mr Gloire kuri ubu iyi ndirimbo y’amashusho ya MFITE INZOZI ni indirimbo ya 3 y’amashusho ashyize ahagaragara nyuma y’indirimbo yakunzwe cyane kuri RTV yitwa UKO BIRI wayireba hano hasi:

ndetse n’indirimbo UMUBYEYI GITO, nayo wayireba hano:

Ibikorwa bya Mr Gloire bikaba ari byinshi dore ko hari n’izindi ndirimbo ateganya kugenda ashyira hanze mu minsi mike iri imbere ari nako agenda yagera abakunzi be mubitaramo azitabira mubiruhuko. Akaba anakomeza gushimira TOP 5 SAI Music, inzu imutunganyiriza muzika kandi ikanakurikirana ibikorwa bye by’ubuhanzi by’umwihariko ikomeza kumuba hafi.

About Us - Press Kit - Links - Contact Us - Adress - Help/F.A.Q - Sitemap - Credits GO UP
© 2008-2012 Copyright = TOP 5 SAI Inc. | ALL RIGHTS RESERVED