Adress - Help/F.A.Q - Sitemap
Home - About Us - Press Kit - Links - Contact Us - Partners
TOP5SAI Services
Products
TOP5SAI Projects
Artists
Producers
TOP5SAI Studios

Artist of The Week

Mr Gloire

ORCHESTRE IMPALA I MUSANZE

Kuri iki gicamunsi cyo ku cyumweru tariki 09 nzeli Orchestre IMPALA yataramiye abanyamusanze karahava ibi birori bikaba byabimburiwe no kwigaragaza kw’Impala n’Imparage dore ko benshi bakomezaga kwibwira ko bidashoboka.

Nyuma yo kwigaragariza abakunzi iki gitaramo kikaba cyafunguwe kumugaragaro n’umuyobozi w’akarere ka Musanze watangiye asaba abaje muri iki gitaramo kubanza gufata umunota umwe wo kwibuka bamwe mubari bagize orchestre Impala bitabye Imana.

Iki gtaramo cyatangiye gikereweho isaha imwe ugereranije n’igihe cyari cyateganirijwe gutangira ibi ahanini bikaba byatewe n’ikibazo cy’ihindagurika ry’ikirere rya hato na hato kuko iki gitaramo cyari kiri kubera hanze muri Stade Ubworoherana

Orchestre Impala ikaba yahereye kundirimbo NYIRAMARIZA maze abari aho bose bagasubira mubihe byo hambere bakanyurwa maze bagatangira gukoma amashyi.

Uko igihe cyagendaga cyicuma niko abantu bagendaga barushaho kuryoherwa maze bagahaguruka bakikoza mukirer uko hagiyemo indirimbo bakunda doreko abitabiriye igitaramo bishimiraga indirimbo yabaga icuranzwe iyo ariyo yose

Iki gitaramo kikaba cyashojwe bugorobye dore ko cyari ari gitaramo cyo ku manywa aho basoze ahagana mu ma saha ya saa kumi n’ebyiri n’igice ntawifuza gutaha.

About Us - Press Kit - Links - Contact Us - Adress - Help/F.A.Q - Sitemap - Credits GO UP
© 2008-2012 Copyright = TOP 5 SAI Inc. | ALL RIGHTS RESERVED