Adress - Help/F.A.Q - Sitemap
Home - About Us - Press Kit - Links - Contact Us - Partners
TOP5SAI Services
Products
TOP5SAI Projects
Artists
Producers
TOP5SAI Studios

Artist of The Week

Mr Gloire

Kubufatanye n’amashyirahamwe ndetse n’amatsinda anyuranye TOP 5 SAI yatangije ikigo cya "Musanze Enterainment Center"

Kuri uyu wa 26 kanama 2012, mu karere ka Musanze habereye igikorwa gikomeye cyo gufungura kumugaragaro ibikorwa bya MUSANZE ENTERTAINMENT CENTER, aho umushyitsi mukuru muri ibi birori yari umuyobozi w’akarere ka Musanze

Iki gikorwa kikaba cyari kigamije mbere na mbere kwerekana ibikorwa bikorerwa muri iki kigo birimo ibice bine by’ingenzi

1) Igice cy’ama siporo (SPORTS) 2) Igice cy’umuco (CULTURE) 3) Igice cyo gusangira no gukarishya ubumenyi (EDUCATION) 4) Igice cy’imyidagaduro (ENTERTAINMENT)

Insanganyamatsiko ya MUSANZE ENTERTAINMENT CENTER ikaba igira iti: MY TALENT MY BUSINESS"

Buri gice kugirango kibashe gukora kikaba gifite abafatanyabikorwa ba centre bakora ibi bikorwa

Mu magambo yahavugiwe yo gutangiza iki kigo hakaba harimo umuyobozi wa TOP 5 SAI wabwiye abari aha bose ko iki kigo kije kigamije gushakira cyane cyane urubyiruko rufite impano uburyo bwo kuba rwabyaza izi mpano zarwo zikababera uburyo bwo kwibeshaho. Uyu muyobozi yasabye by’umwihariko Akarere ka Musanze kari gahagarariwe n’umuyobozi w’akarere kuba kabemerera imikoranire ndetse n’imikoranire irambye.

Umuyobozi w’akarere ka Musanze akaba yakurikijeho gufungura kumugaragaro iki kigo ,detse ahavugira ijambo rishimira izi initiatives za TOP5SAI ndetse n’umuyobozi wayo kandi ahabwa ndetse na cadeaux ya Album y’umuhanzi Mr Gloire

About Us - Press Kit - Links - Contact Us - Adress - Help/F.A.Q - Sitemap - Credits GO UP
© 2008-2012 Copyright = TOP 5 SAI Inc. | ALL RIGHTS RESERVED