Adress - Help/F.A.Q - Sitemap
Home - About Us - Press Kit - Links - Contact Us - Partners
TOP5SAI Services
Products
TOP5SAI Projects
Artists
Producers
TOP5SAI Studios

Artist of The Week

Mr Gloire

JAGUAR UNIT GROUP Y’I RUSIZI MURI TOP 5 SAI

JAGUAR UNIT GROUP Y’I RUSIZI MURI TOP 5 SAI

Uhereye i bumoso, Fallen, Fearless & Young Money

JAGUAR UNIT ni itsinda ry’abahanzi batatu “FALLEN, FEARLESS NA YOUNG MONEY” bakomoka mu Karere ka Rusizi, mu Ntara y’Uburengerazuba bw’u Rwanda; kuri ubu bakaba barimo gukorera ibihangano byabo muri TOP 5 SAI.

Guhitamo TOP 5 SAI nka studio yabafasha gutunganya ibihangano byabo, byaturutse ku byifuzo byabo, kuko bayizeraho ubushobozi bwo kubatunganyiriza neza ibihangano bifuza. Ni icyifuzo kandi cy’umuterankunga wabo “Plan B Multimedia”.

Kwinjira muri gahunda y’abahanzi baterwa inkunga na “Plan B Multimedia”, byanyuze muri gahunda y’amarushanwa yari yateguye mu Karere ka Rusizi mu Kuboza 2011, yo guhitamo abahanzi bafite impano muri muzika Nyarwanda ariko batarabasha kumenyekana.

Aba bahanzi bakora muzika mu njyana ya HIP POP. Binjiye bwa mbere muri TOP 5 SAI ku itariki ya 16 Nyakanga 2012, batangira gutunganya ibihangano byabo hamwe na Producer JEAN LUC. Kuri ubu bamaze gukora indirimbo 11 z’amajwi, bakaba bateganya no kuzongera kandi bakanazikorera amashusho.

Bari kumwe kandi na Producer RAMA KWELI ubakurikirana akanabagira inama muri studio igihe bibaye ngombwa. Bavuga ko bishimiye cyane uburyo bakiriwe n’uburyo bakurikiranwa muri TOP 5 SAI (customer care), bishimira kandi n’uburyo ibihangano barangije bikoranye ubuhanga, ibi bikabaha icyizere ko n’igihe byagiye ahagaragara bizakundwa, cyane cyane ko harimo inyigisho n’ubutumwa kuri buri muntu wese.

Jaguar Unit na Producer Rama Kweli

Babiri muri aba bahanzi (Fallen na Young Money) baravukana, kandi bose uko ari batatu ni abanyeshuri mu mashuri yisumbuye, ariko n’ubwo biga ku bigo bitandukanye, bavuga ko ntacyo bibahungabanyaho ku bijyanye n’ubuhanzi bwabo, kuko igihe babishakiye barahura kandi na muzika ntibabuza gukurikirana gahunda z’amasomo.

Producer RAMA KWELI nk’umuntu ubakurikirana by’umwihariko, nawe yatangaje ko abafitiye ikizere kuko ababonamo ubuhanga, kandi ko kuba bakorera muri TOP 5 SAI nabyo bibaha izindi mbaraga kuko banahungukira byinshi.

Jaguar Unit n’umuhanzi Biny Relaxer

About Us - Press Kit - Links - Contact Us - Adress - Help/F.A.Q - Sitemap - Credits GO UP
© 2008-2012 Copyright = TOP 5 SAI Inc. | ALL RIGHTS RESERVED