Adress - Help/F.A.Q - Sitemap
Home - About Us - Press Kit - Links - Contact Us - Partners
TOP5SAI Services
Products
TOP5SAI Projects
Artists
Producers
TOP5SAI Studios

Artist of The Week

Mr Gloire

TOP 5 SAI YASHYIZE AHAGARAGARA AMAJWI N’AMASHUSHO BY’INDIRIMBO “WOWE” Y’ABAHANZI KAZI BABARIZWA MU ITSINDA RYA BRIGHT GIRLS.

TOP 5 SAI YASHYIZE AHAGARAGARA AMAJWI N’AMASHUSHO BY’INDIRIMBO “WOWE” Y’ABAHANZI KAZI BABARIZWA MU ITSINDA RYA BRIGHT GIRLS.

ITSINDA RISHYA RY’ABAHANZIKAZI bari kwigaragaza cyane muri muzika nyarwanda ribarizwa munzu itunganya ibijyanye n’amajwi ubugeni n’amashusho izwi ku izina rya TOP 5 SAI ryagejeje ahagaragara indirimbo nshya yitwa wowe mu buryo bw’amajwi ndetse n’amashusho.

Iyi ndirimbo iririmbwe mu njyana ya pop elctro ikaba ije yiyongera kundirimbo yakunzwe cyane hirya no hino mu Rwanda yitwa “ NJYE NAWE” nayo iri gukorerwa amashusho kuri ubu.

Abakunzi ba muzika nyarwnda muri Rusange ndetse n’abakunzi babo byumwihariko bakaba bakurikira iyi ndirimbo yakorewe mu ma studios ya TOP 5 SAI aho igikorwa cyo gutunganya indirimbo muburyo bw’amajwi cyakozwe na Producer Jean Luc naho gutunganya iyi ndirimbomuburyo bw’amashusho iki gikorwa kikaba cyarayobowe na Director Kay J ndetse na Jackson tutibagiwe n’ubuyobozi bwa TOP 5 SAI butanga ibikenwe byose ngo ibi bihangano bibagereho bibanogeye.

Bright Girls ikaba ari itsinda ry’abakobwa babiri aribo Debby na Gloria bose bakaba ari abahanga mu kuririmba kandi bakaba bazanye umwihariko muri muzika nyarwanda nkuko muzagenda mubibona mubihangano byabo bizagenda bibageraho

Kuri ubu mu ishami ritaza imbere abahanzi bakora muzika rya TOP 5 SAI (Music Label) harabarizwamo abahanzi batandukanye kandi bose babizi aha twavuga nka Bright Girls, Young Grace, Sister P, Mr Gloire, Maylo, Franc Kay, The Bless, Binny Relax, n’abandi. Aba bose bakaba bari gukorana ingufu n’umurava ngo bazane amaraso mashya muri muzika nyarwanda dore ko buri wese afite impano igaragarira buri wese.

Mubigejejweho na serivise zishinzwe itumanaho n’itangazamakuru muri TOP 5 SAI.

About Us - Press Kit - Links - Contact Us - Adress - Help/F.A.Q - Sitemap - Credits GO UP
© 2008-2012 Copyright = TOP 5 SAI Inc. | ALL RIGHTS RESERVED