Adress - Help/F.A.Q - Sitemap
Home - About Us - Press Kit - Links - Contact Us - Partners
TOP5SAI Services
Products
TOP5SAI Projects
Artists
Producers
TOP5SAI Studios

Artist of The Week

Mr Gloire

TOP 5 SAI MUSIC COMPANY IRAMAGANA ABASHAKA GUSEBYA UMUHANZIKAZI YOUNG GRACE.

TOP 5 SAI MUSIC COMPANY IRAMAGANA ABASHAKA GUSEBYA UMUHANZIKAZI YOUNG GRACE.

Kuri uyu wa kane tariki ya 23 gashyantare 2012, ubuyobozi bwa TOP 5 SAI buramenyesha abakunzi ba b’abahanzi na muzika nyarwanda by’umwihariko umuhanzi YOUNG GRACE ko butishimiye, bunenga kandi bukanamagana inyandiko zisesereza kandi zimutesha agaciro zagiye zigaragara ku mbuga za internet zitandukanye cyane cyane kuri facebook kandi inasaba ababikora bose kubireka.

Byumwihariko hagamijwe kuvana m’urujijo abakunzi ba muzika nyarwanda kukibazo cyo kutavuga rumwe hagati ya YOUNG GRACE ndetse na DJ K JOHN kwatejwe n’uko uyu musore yaba yarifuzaga ko YOUNG GRACE yamugenera igihembo ngo kubw’ubufasha yamukoreye murugendo rwe rw’ubuhanzi ariko ibi byose bigakorwa ubuyobozi bwa TOP 5 SAI butabizi kandi ariyo imufasha mubijyanye na muzika tukaba tumenyesha ko nyuma yo gukurikirana iki kibazo, twagiranye ikiganiro kuri telefoni na DJ K JOHN tumusaba ko ibi bikorwa byo gusebanya byahagarara kandi akaba yatwijeje ko bitazasubira kandi ko mugihe K JOHN cyangwa se undi muntu uwo ari wese akeneye kuba yagira imishinga mishya ateganya gukora irebana n’uyu muhanzikazi (YOUNG GRACE) azajya abanza kubiganiraho n’ubuyobozi bwa TOP 5 SAI.

Ibi kandi bikaba bije bikurikira andi makuru adafite ishingiro kandi asebanya yatambagizwaka kurubuga rwa facebook avuga ko K JOHN yaba afite ubucuti bwihariye butuma akunda ibihangano bya YOUNG GRACE ndetse bikanatuma akora ibishoboka byose ngo amumenyekanishe n’ibihangano bye kandi ntakuri kurimo.

TOP 5 SAI ikaba ikomeza kwamagana ufite imigambi yo gusebanya ndetse no guca intege YOUNG GRACE, ahubwo ikangurira abakunzi be gukomeza kumuba hafi tunamugaragariza ko tumushyigikiye kubw’impano ye mu matora ari kuba mu marushanwa 2 arimo muri iki gihe ariyo SALAX AWARDS 2011 nka BEST FEMALE ARTIST ndetse na PGGSS 2 aho ari n°15, ndetse tunakangurira abafite aho bahuriye n’umwuga w’ubuhanzi na muzika mu Rwanda kurangwa n’ikinyabupfura, kubahana,kwihesha agaciro ndetse no n’ubufatanye mu kazi. UBUYOBOZI BWA TOP 5 SAI.

About Us - Press Kit - Links - Contact Us - Adress - Help/F.A.Q - Sitemap - Credits GO UP
© 2008-2012 Copyright = TOP 5 SAI Inc. | ALL RIGHTS RESERVED