Adress - Help/F.A.Q - Sitemap
Home - About Us - Press Kit - Links - Contact Us - Partners
TOP5SAI Services
Products
TOP5SAI Projects
Artists
Producers
TOP5SAI Studios

Artist of The Week

Mr Gloire

Ngo byaharirwaga abanyamahanga gusa none ubu natwe tugezweho

Nkuko bisanzwe bizwi ko abanyamahanga aribo bazwiho gukunda igikorwa cyo kuruhura ubwonko barya hanze y’akazi cyangwa se hanze y’amasomo ku banyeshuri , ibyo bakaba babikora mu buryo butandukanye , haba abarya kureba cinema haba abarya mu bitaramo (concert),abandi bakajya mu biruhuko bakunze kwita konje akenshi usanga babikorera hakurya y’agace batuyemo yemwe no hanze y’igihugu. Uwo muco rero mu banyafurika ndetse n’u Rwanda rurimo usanga batarawiyumvamo neza, aho usanga ahenshi barabihariye abanyamahanga, aho akenshi babita bamukerarugendo ngo bakaba babafata nk’aho baba babuze aho bashyira amafaranga yabo, ariko kuri abo bafatwa nk’abakerarugendo ngo si uko kuri bo bhimeze ngo ahubwo baba bashaka kureba uko ahandi hameze banareba ibintu bitandukanye bigize isi yacu.

Nyuma rero yo gushaka gukundisha urubyiruko umuco wo gukunda igihugu cyabo bahereye ku byiza nyabureanga bigize igihugu cyabo, ndetse no kumenya uduce dutandukanye tugize igihugu cyabo. Aho niho urubyiruko rwo muri Musanze rwibumbiye muri Cercle Sportif & Culturel de Musanze (CSCM)

Inkengero z'Ikiyaga cya Kivu Bamwe mubari bitabiriye iyi pic nic

Photos: Inkengero z’ikiyaga cya Kivu, ndetse na bamwe mubitabiriye iyi pic nic

rwahisemo gufata iya mbere mu kuzamura umuco wo gukunda ubukerarugendo mu rubyiruko nyarwanda, aho basohotse mu karere kabo maze bakarya hanze yako mu karere ka Rubavu ng’aho kugirango byiharirwe n’ abanyamahanga gusa.

Top 5 sai.com yegereye umwe mu bari bayoboye urwo rubyiruko ayitangariza intego yiyo picnic n’icyo yumva bizamarira abanyarwanda muri rusange abisonura mu magambo akurikira” icyo iyi picnic yari igamije kwari ugukumbuza ndetse no gukundisha urubyiruko rw’abanyarwanda igikorwa cy’ubukerarugendo bareba ibyiza nyaburanga bitatse igihugu cyabo aho bavuga ngo dufite ikirezi ariko ntitumenya ko cyera bikaba kumva gusa mu bitangazamakuru bitandukanye.

Urwo rugendo rukaba rwaratewe inkunga n’umuterankunga ukomeye mu bijyanye n’imyidagaduro ariwe TOP 5 SAI COMPANY doreko n’ibyifashishijwe mu kwidagadura cyane cyane muri muziki ariyo yabitanze ikaba yaranatanze inkunga y’amafaranga yo korohereza aba jeunes batari bafite ubushobozi bwo kwishyura uru rugendo

Tubajije umwe mu rubyiruko mu bari bagiye muri iyo Picnic witwa Uwumugisha Diane yatangarije umunyamakuru wa TOP 5 SAI.COM ibyo yungukiye muri iyi Picnic agira ati “ ibyiza nakuye muri iyi Picnic Ni uko namenyanye n’abantu benshi turarya, turanwa, turasabana ndetse tubona byinshi bitandukanye harimo kureba amashyuza ngo kuko yayumvaga mu makuru atazi ayariyo, kureba ikiyaga cya Kivu byakarusho arya koga aho yavangagamo no kurya mu mucanga yitaze akazuba keza ko kuri Beach volley

Aboneraho no kugira bagenzi be inama yo gukunda kureba ibiranga igihugu cyabo babinyujije mu bukerarugendo”

About Us - Press Kit - Links - Contact Us - Adress - Help/F.A.Q - Sitemap - Credits GO UP
© 2008-2012 Copyright = TOP 5 SAI Inc. | ALL RIGHTS RESERVED