Adress - Help/F.A.Q - Sitemap
Home - About Us - Press Kit - Links - Contact Us - Partners
TOP5SAI Services
Products
TOP5SAI Projects
Artists
Producers
TOP5SAI Studios

Artist of The Week

Mr Gloire

ALPHA RWIRANGIRA MUGUKORANA BY’UMWIHARIKO NA TOP5SAI MUSIC COMPANY

ALPHA RWIRANGIRA MUGUKORANA BY’UMWIHARIKO NA TOP5SAI MUSIC COMPANY Umuhanzi w’umunyarwanda wabigize umwuga kandi ukunzwe cyane ku rwego rwa EAST AFRICA, nyuma yo gutwara ibikombe bibiri bya TUSKER PROJECT FAME ihuza abahanzi bo mu bihugu byo muri aka karere (TPF 3 ndetse na TP ALL STARS) ikaba ibera mu murwa mukuru wa KENYA ariwo NAIROBI, Mu rwego rwo gukomeza kwagura ibikorwa bye akaba kuru ubu yatangiye imikoranire n’inzu y’inararibonye itunganya umuziki kandi igateza imbere abahanzi mu Rwanda ariyo TOP 5 SAI(Sounds, Arts & Images).

(Alpha n’abo bari bahanganye muri TUSKER PROJECT FAME ALL STARS 2011, Photos Internet)

Iyi mikoranire n’ubwo isa n’imaze igihe gito itangiye kugaragara ntago ari iy’ubu kuko yatangiye mu gihe uyu muhanzi yigaragazaga nyuma yo gutwara TUSKER PROJECT FAME 3, ariko ahanini ishingiye ku kungurana ibitekerezo hagati y’ubuyobozi bwa TOP5SAI MUSIC COMPANY, ndetse na ALPHA ku byakorwa mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ubuhanzi mu Rwanda.

Alpha_The Bless

Kur’ubu iyi mikoranire ikaba igenda yaguka nyuma yaho umuhanzi ALPHA RWIRANGIRA yitabiriye igitaramo cyo kumurika ku nshuro ya kabiri umushinga ufasha abahanzi bato bafite impano kandi bashaka kujya mu ruhando rw’ababigize umwuga.

Uyu mushinga ukaba witwa TOP5SAI Future talent (SEASON 2) iki gitaramo kikaba cyarabaye icyitegererezo cy’ibitaramo byakwiye kujya bitegurwa hirya no hino mu Rwanda kuko cyari LIVE kandi cyateguwe ku rwego rwo hejuru n’ababigize umwuga. Ibi bikaba byaratumye ubuyobozi bwa TOP5SAI ndetse na ALPHA bafata icyemezo cyo kuba bakomeza gutegura ibitaramo nk’ibi hirya no hino mu gihugu.

Mr Gloire umuhanzi ufite imyaka 11 nawe wo muri TOP5 Future talent ashimisha public cyane

Iyi mikoranire ariko ntishingiye kuburyo bwo gutegura no gukora ibitaramo ahubwo igera no mu gutunganya indirimbo z’umuhanzi ALPHA haba mu buryo bw’amajwi ndetse n’amashusho muri STUDIOS za TOP5SAI Music Company dore ko benshi mu banyarwanda batari baziko ziri kuri standards mpuzamahanga, aho kuri ubu ALPHA yari yerekeje mu majyaruguru (mu mujyi wa Musanze) aho amastudios ya TOP5SAI aherereye kugirango nawe atangire gukora ibindi bihangano bishya kandi bifite wa mwimerere n’uburyohe bidakunze kuboneka ahandi uretse I Ruhengeri.

ALPHA_MALAZ

(ALPHA muri RED STUDIO imwe mu ma studios ya TOP5SAI, Photos TOP5SAI)

Ubu indirimbo ye ya mbere kuva muri TOP5SAI ikaba yiswe by’agateganyo “KWA NINI?” itunganijwe na Sound engineer & Producer MALAZ. Ikaba ari indirimbo iri mu rurimi rw’igi Swahili kandi iri ku rwego mpuzamahanga nkuko muzayiyumvira. Ibindi bikorwa byinshi hagati y’uyu muhanzi na TOP5SAI bikaba biteganijwe mu gihe cya vuba. WOWE WIFUZA KUTUGANA, HAMWE NA TOP5SAI INZOZI ZAWE ZIBA IMPAMO! Contact us on: + 250 7 88 56 61 75, top5sai@yahoo.fr www.top5sai.com

About Us - Press Kit - Links - Contact Us - Adress - Help/F.A.Q - Sitemap - Credits GO UP
© 2008-2012 Copyright = TOP 5 SAI Inc. | ALL RIGHTS RESERVED