Adress - Help/F.A.Q - Sitemap
Home - About Us - Press Kit - Links - Contact Us - Partners
TOP5SAI Services
Products
TOP5SAI Projects
Artists
Producers
TOP5SAI Studios

Artist of The Week

Mr Gloire

1st LIVE MUSIC CONCERT Organised by TOP5SAI Studios in Musanze town

TOP5SAI FUTURE TALENT PROJECT-SEASON 2 & TOP 5 SAI LIVE MUSIC BAND (LAUNCH) IN A LIVE CONCERT_30/08/2011.

Kuri uyu wa kabiri tariki 30 kanama 2011, TOP5SAI MUSIC COMPANY yashyize ahagaragara abahanzi batanu bashya bagiye gufashwa n’umushinga TOP5SAI Future talent (season 2) mu kiciro cya kabiri ndetse hanamurikwa itsinda ry’abacuranzi ba TOP5SAI LIVE MUSIC BAND.

Uyu mushinga ukaba ugamije gufasha abahanzi bagitangira muzika kuwukora mu buryo bw’umwuga ndetse bakaba bazagera no kurwego bihangira umurimo ubabeshejeho binyuze muri muzika.

IGICE CYA MBERE: IMYITEGURO

Iki gitaramo kikaba cyararanzwe n’imyiteguro idasanzwe kuva mu mitekererezwe y’iki gitaramo ndetse no mu migendekere yacyo.

Iyi ni salle yagombaga kubera mo igitaramo itangiye gutegurwa kuburyo bwihariye bwagombaga gutuma abahanzi bisanzura ndetse n’abakunzi ba muzika nabo bikabafasha kubakurikira,

Ku ifoto yo hejuru turahasanga imyiteguro ya salle mbere y’iminsi itatu y’uko igitaramo kiba hakiri kubakwa za podium, naho munsi tukaba tuhasanga isura salle yari imaze kugira amasaha make mbere y’uko igitaramo gitangira.

Si ahagombaga kubera igitaramo gusa hateguwe ahubwo n’abahanzi bigombaga kwitabira igitaramo nabo bakoze imyiteguro hamwe n’itsinda rikina muzika rya TOP5 Live music Band aha hasi kumafoto abahanzi bakaba baragaragaje ubushake n’ubushobozi mugihe cyo kwimenyereza. (Repetitions).

Si imyiteguro y’abahanzi bakizamuka cyangwa bafashwa na TOP5SAI future talent project gusa yabayeho mbere y’igitaramo ahubwo habayeho n’imyiteguro y’abahanzi bakomeye bari bitabiriye iki gitaramo nka ALPHA RWIRANGIRA na Bwana NGABO Augustin wo muri ORCHESTRE IRANGIRA VIP aho yakoranye repetitions n’abasore bagize TOP5LIVE MUSIC BAND

IGICE CYA KABIRI: IGITARAMO NYIRIZINA

Iki gitaramo mu byukuri gikwiye kwandikwa mu mateka ya muzika nyarwanda kuko cyari igitaramo kidasanzwe haba muguturuka mu myiteguro ukagera kumigendekere yacyo.

Iki gitaramo kikaba cyararanzwe n’ibice bitandukanye aho abitabiriye iki gitaramo babanje gususurutswa n’intore zo mu ITORERO ABUHIZI ndetse n’imbyino ya Kinyarwanda ikinwe mu buryo bwa Kizungu.

Nyuma y’itorero Abashyitsi ndetse n’abakunzi ba muzika nyarwanda bitabiriye iki gitaramo bakaba barahawe ikaze n’umuyobozi mukuru wa TOP5SAI bwana UWINEZA Patrick,

Mu bari bitabiriye iki gitaramo twavugamo, Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Bwana BOSENIBAMWE AIME, Uwaje ahagarariye Minisitiri w’urubyiruko umuco na siporo Bwana François, Musenyeri w’itorero ry’abangirikani Diyoseze ya SHYIRA Bwana Dr MBANDA n’umufasha we, Abayobozi b’ungirije n’umunyamabanga nshingwa bikorwa b’akarere ka Musanze, Abayobozi kuzindi nzego zitandukanye zaba izagisivirere n’izishinzwe umutekano tutibagiwe n’imbaga yabakunzi yari yaje kwitabira igitaramo cya mbere cya LIVE MUSIC cyari giteguwe na TOP5SAI Studios mu ntara y’amajyaruguru, aba bose abahanzi nka Alpha n’abandi bakaba barabashimishije kakahava.

Umukambwe Makanyaga inararibonye muri Musica akaba yararirimbye abari aho bose bagahaguruka bakabyina umbwo yatangiraga ngo’’Wanyeretse urukundo...’’

Tumwe mu dushya twagaragaye muri iki gitaramo harimo nko kubona umuhanzi muto ufite imyaka cumi nibiri MR Gloire akora igitaramo cya Live music) akora injyana ya HIP HOP nkuko mubibona kumafoto ari hasi aho yahagurukije abantu bikarangira aba MC aribo TIJARA KABENDERA (RADIO RWANDA) NA ALLY Soudy (RADIO ISANGO STAR) bamutangariye bikomeye.

Ntitwakwibagirwa kandi Abahanzi nka YOUNG GRACE, THE BLESS, FRANC KAY, MAYLO, DREAM BOYS KITOKO, EMMY, Mzee MAKANYAGA ABDUL ndetse n’abagize Orchestre IRANGIRA VIP iyobowe na Bwana NGABO Augustin tutibagiwe umukobwa wo muri Future talent season 2 ; Denyse D’aurea kimwe n’undi musore (BERTRAND) Ucuranga mu buryo bwa CLASSIC Music benshi basanzwe baziho ko bicurangwa na KIZITO MIHIGO hano mu Rwanda aba bose bakaba Basusurukije abari aho kugeza ubwo imbaga yose yari iteraniye muri salle yahagurutse ikabyina.

Akandi gashya kagaragaye ni uburyo abayobozi bose bari bitabiriye iki gitaramo bashimye kuburyo bukomeye TOP5SAI yatekereje gukora igitaramo gikomeye nk’iki mu ntara y’amajyaruguru, Umukuru w’Intara y’amajyaruguru akaba yarahise yemererera umuyobozi wa TOP5SAI inkunga y’imikoranire isesuye kandi akanamwizeza ubufatanye hagamijwe kureba icyateza imbere umuco mu ntara y’amajyaruguru no mu Rwanda muri Rusange aha akaba yaranasabye abayobozi b’uturere twose tugize intara yamajyaruguru gufatanya na TOP5SAI muri gahunda zigamije kuzamura impano z’abana babanyarwanda bari hirya no hino.

Mubindi byagaragaye muri iki gitaramo byihariye twavuga ishimwe ry’ibihumbi Magana atanu (500 000RwF) ryatanzwe n’ushinzwe iyamamazabikorwa muri BRALIRWA mu ntara y’Iburengerazuba n’amanjyaruguru ryagenewe TOP5SAI kubw’iki gikorwa kiza yateguye inasabwa kubikomeza.

Akandi gashya kagaragaye muri iki gitaramo akaba ari uko abanyamakuru bari bagenewe stage yabo yihariye iherereye hejuru muri metero zirenga ebyiri ugana hejuru kugirango babashe gutara amakuru ariko benshi muribo bakaba batarashoboye kutihanganira kubyina umuzika wari waciye ibintu nkuko bigaragara mu mafoto ari hasi aha! Bamwe muribo ubanza baranibagiwe gutara amakuru kumigendekere y’igitaramo bari bitabiriye!

Visit us on : www.top5sai.com

About Us - Press Kit - Links - Contact Us - Adress - Help/F.A.Q - Sitemap - Credits GO UP
© 2008-2012 Copyright = TOP 5 SAI Inc. | ALL RIGHTS RESERVED