Adress - Help/F.A.Q - Sitemap
Home - About Us - Press Kit - Links - Contact Us - Partners
TOP5SAI Services
Products
TOP5SAI Projects
Artists
Producers
TOP5SAI Studios

Artist of The Week

Mr Gloire

ITORERO ABUHIZI RIGEJEJE DVD YARYO YA MBERE AHAGARAGARA

ITORERO ABUHIZI RIGEJEJE DVD YARYO YA MBERE AHAGARAGARA

ALBUM IKABA YITWA IBYIZA BY’U RWANDA.

Itorero « ABUHIZI » n’itorero ribarizwa mu ntara y’amajyaruguru akarere ka Musanze, rikaba rimaze imyaka irenga 19 kuva muri 1992, aho ryatangijwe na Bwana Mupenzi Antoine muburasirazuba bwa Congo mu mujyi wa GOMA ryaje guhagarika gato ibikorwa byaryo nabyo byaje gukomerezwa mu Rwanda muri 1995 aho iri torero ryihaye kuva ritangira intego yo gusigasira umuco nyarwanda bitewe n’uko benshi bagenda bisanga mu mico y’amahanga,

Itorero « ABUHIZI » rikaba rikora ibikorwa byinshi bijyanye no gusigasira umuco wa Kinyarwanda nko gukora ibitaramo bya kinyarwanda, kwitabira imihango itandukanye nk’amakwe n’ibindi birori bitandukanye, rikaba rifite umwihariko wo kubyina no kugaragaza imbyino y’ikinyemera n’ikinimba ziboneka mu bice by’amajyaruguru y’u Rwanda (ahitwaga kera mukarere k’Umurera), Ibishyengo, imikino yo kunyabanwa, gushinga urushingo n’ibindi.

Kuri ubu Itorero « ABUHIZI » ribifashijwemo na Studios za TOP 5 Sound, Arts & Image (TOP5SAI) company rikaba ryarateguriye abanyarwanda ndetse n’abandi bakunda umuco nyarwanda indirimbo zaryo mu buryo bw’amajwi n’amashusho ziri kuri DVD ubu iriho indirimbo icumi murizo hakaba hariho : - Ibyiza by’u Rwanda, - Turi mugitaramo, - Ugira Iwanyu, - Ridia, Igishakamba, - Nyamunini n’izindi.

Iyi DVD ikaba igaragaza abasore n’inkumi babyina neza ndetse n’indi mikino igaragaza umuco wa Kinyarwanda. Abifuza kugura iyi album DVD yambere y’itorero ABUHIZI bakaba bayisanga ku cyicaro cya TOP5 SAI, ku kibuga cy’indege mpuzamahanga i Kanombe cyangwa se bakaba bakora commande kuri izi numero 07 88 48 37 90 mu minsi mike mukazaba muyisanga hirya no hino mu gihugu hose.

Reba imwe mundirimbo ziri kuri album hano:

About Us - Press Kit - Links - Contact Us - Adress - Help/F.A.Q - Sitemap - Credits GO UP
© 2008-2012 Copyright = TOP 5 SAI Inc. | ALL RIGHTS RESERVED